AmakuruPolitiki

Kayumba Nyamwasa wahunze u Rwanda yiyemeje kurugarukamo mu mahoro

Kayumba Nyamwasa wahoze mu ngabo z’u Rwanda mbere y’uko ahunga igihugu yerekeza muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko yiteguye ku garuka mu rwamubyaye mu mahoro, ngo kuko ikiguzi cy’intambara ari kinini kandi amakimbirane akaba atazana Demokarasi n’ubukire.

Ibi Nyamwasa yabitangaje ubwo yaganiraga n’urubuga Channel News Africa rwo muri Zambia.

Uyu mugabo utungwa agatoki na Leta y’u Rwanda ku kuba ari gushaka ibyanzu bishoboka yacamo ngo ahungabanye umutekano w’igihugu, yabajijwe igihe kugera mu Rwanda yumva bizamutwara, avuga ko gishobora kuzaba kirekire.

Ati” Bizadusaba imbaraga nyinshi kuko turi kuganira uko twaca mu nzira y’amahoro. Iyo tuvuze ku mahoro, ugomba kumenya ko ari ibikorwa bizamara igihe kirekire kandi ni byo dukomeje gukora.”

Yongeyeho ati” Bishobora gufata igihe gito nanone nk’uko byatwara igihe kirekire, gusa twiteguye kongera kuba mu gihugu cyacu.”

Mu gihe Kayumba avuga iby’ibiganiro, Leta y’u Rwanda ntikozwa ibyo kuba yagirana na we ibiganiro.

Ubwo yandikaga ku rukuta rwe rwa Twitter mu Ugushyingo umwaka ushize, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rudashobora ugirana ibiganiro n’abanyabyaha babuza umudendezo igihugu n’Akarere.

Ati”Ati “Niba hari umuyobozi wa Afurika y’Epfo wifuza ibiganiro n’abanyabyaha bihisheyo banakuriye ibikorwa bihungabanya akarere kacu; akwiye kubikora ku giti cye. Ariko ntakwiye gutekereza ibyo gushyira u Rwanda muri ibyo biganiro.”

Ibi Amb. Nduhungirehe yabivugaga asubiza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, wari wavuze ko yagiranye ibiganiro na Kayumba Nyamwasa, amusaba ibitekerezo ku mugambi w’icyo gihugu wo kuganira n’u Rwanda, hagamijwe kuzahura umubano.

Kayumba Nyamwasa ashinjwa na Leta y’u Rwanda kurema imitwe yitwara gisirikare igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Muri iyi mitwe harimo uwa RNC n’uwa P5 ukorera ibikorwa byawo mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Leta y’u Rwanda nk’uko ikomeza kubishimnagira, iyi mitwe ihabwa ubufasha na bimwe mu bihugu duturanye birimo Uganda, bikaba imwe mu ntandaro y’umwuka mubi ukomeje kurangwa hagati y’u Rwanda na Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger