Kayonza: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina umubyara
Mu karere ka Kayonza Umurenge wa Kabare Akagali ka Kirehe mu Mudugudu wa Duterimbere, haravugwa inkuru y’itabwa muri yombi ry’umugore w’imyaka 33 y’amavuko, aho akekwaho icyaha cyo kwica nyina umubyara amuhora kumuha isambu ntoya.
Aya mahano yabaye ku munsi wejo hashize tariki ya 20 Nyakanga 2021, akaba yarabereye mu Kagali ka Kirehe mu Mudugudu wa Duterimbere nkuko amakuru dukesha igihe abivuga.
Nkuko amakuru yatanzwe n’abaturage abivuga, ngo basanze uyu mukecuru aryamye mu muhanda arimo kuva amaraso menshi cyane aho byagaragara ko uyu mukecuru yari amaze gutemwa mu mutwe n’umuntu batahise babasha kumenya ako kanya.
Karuranga Léo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, yavuze ko abaturage babonye uriya mukecuru aryamye mu muhanda bamutemye bahita bahamagara ubuyobozi buza kureba ibyabaye.
Leo yagize ati “Nibyo koko uriya mukecuru abaturage bamusanze mu muhanda yatemwe mu mutwe arimo kuva amaraso menshi cyane, barangije bahita bahamagara ubuyobozi ndetse n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bahita baza kureba ibyabaye”.
Yakomeje agira ati” uriya mukecuru abantu basanzwe baturanye nawe bahise bamumenya bigaragara ko abantu bamuturutse inyuma bakamukubita umuhoro mu mutwe arangije agwa hasi yubitse inda, bashobora kuba baramukurikiye atabizi. Bamaze kumwica bamushyira isuka iruhande bagirango bajijishe.”
Karuranga Leo uyobora Umurenge wa Kabare yatangaje ko bakoze iperereza maze bakaza guta muri yombi umwana we w’umukobwa w’imyaka 33 ukekwahi kiriya cyaha cyo kwica nyina kubera ko bari basanzwe bafitanye ibibazo bijyanye n’amasambu.
Yagize ati “Twakoze iperereza tumenyako uyu mukecuru yari afitanye ibibazo n’abana be babiri, niho twahereye tujya gufunga umwe muri bo w’imyaka 33 kuko umwaka ushize yari yabwiye nyina ko atazamumarana umwaka nyuma yuko batonganye bapfa ko yamuhaye isambu nto nk’umunani, ayo ni amakuru twahawe n’abaturage”.
Uriya mugore akimara gutabwa muri yombi akaba yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego mu gihe iperereza rigikomeje.
Yanditswe na Hirwa Junior