AmakuruAmakuru ashushye

Kayonza: Ukuriye umusigiti yafunzwe azira kwica ingurube y’umuturage yawunyuzeho

Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa wa Kabarondo, ukuriye umusigiti ,Cyinzovu (Imam) yatawe muri yombi azira kwica ingurube y’umuturage yasanze ku musigiti ihazerera.

Ibi byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022 bibera mu Mudugudu w’Akinyenyeri mu Kagari ka Cyinzovu, mu Murenge wa Kabarondo.

Ingurube ni itungo rifatwa nk’iryavumwe muri Islam aho bamwe bavuga ko ribamo amadayimoni, ariko iyo bigeze ku bakristu cyane cyane abakunda inyama yayo bavuga ko inurira bitewe n’uburyohe bwayo ari nacyo gituma ubworozi bwazo bukomeje kwiyongera.

Amakuru atangwa n’abaturage bo mu Mudugudu w’Akinyenyeri, avuga ko Imamu yasanze iyi ngurube ikiri nto ku musigiti ngo akavuga ko haramu yabateye.

Ngo yahise ayikubita arayica umuturage na we ahita atabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Imam yavuze ko atayishe abishaka ahubwo yayicyahaga ku nzu y’Imana.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Imam uyobora uyu musigiti koko yishe iyi ngurube y’umuturage agashyikirizwa RIB.

Yagize ati “Abana bari bari gukora isuku mu kiraro cy’ingurube, ingurube imwe ikiri nto irasohoka ijya ku musigiti. Imam yayihasanze arayikubita irapfa umuturage atabaza ubuyobozi bw’Umudugudu buraza bumushyikiriza RIB.”

Imamu ngo yavuze ko ingurube yayikubise inkoni eshatu afite uburakari.

Uyu muyobozi yavuze ko hari kurebwa uburyo babumvikanisha akishyura umuturage amafaranga ahwanye n’ingurube ye.

Imam acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarondo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger