Amakuru

Kayonza: RIB yataye muri yombi umugore wabyaye umwana upfuye akanga kumushyingura

Mu karere ka Kayonza RIB yataye muri yombi umugore w’imyaka 34 wabyaranye umwana n’undi mugabo utari uwe ahita yitaba Imana, aho kujya kumushyingura ahitamo guta umurambo mu ishyamba.

Uyu mugore yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kamena 2022 mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare, azira gushinyagurira umurambo.

Tariki ya 11 Kamena nibwo uyu mugore yafashwe n’inda ajya kubyarira ku bitaro bya Rwinkwavu, agezeyo ngo yabyaye umwana udashyitse hashize iminota mike ahita yitaba Imana. Ibitaro ngo byahise bimuha umurambo maze uyu mugore aho kujya gushyingura umwana aragenda amujugunya mu ishyamba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Léon, yatangaje ko impamvu yatumye uyu mugore ajugunya umwana yari yibyariye mu ishyamba ari uko yari yatewe inda n’undi muntu utari umugabo we, atinya kujya kumushyingura ngo abaturanyi batabona ko yari atwite.



Yagize ati “ Twagerageje kuganira na we imbonankubone tumubaza icyamuteye ibyo byose, atubwira ko afite umugabo we ufunze wakatiwe imyaka irindwi, rero ngo yagize ubwoba bwo gushyingura umwana mu Mudugudu kuko yangaga ko abo mu muryango we n’abaturanyi bazamenya ko yari yabyaye mu gasozi, ahitamo kujya kujugunya umurambo mu ishyamba.”

Karuranga yavuze ko kuri ubu umurambo w’umwana wamaze gushyingurwa mu gihe uyu mugore wari usanganywe abana batatu yagiye gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego kugira ngo akurikiranwe n’amategeko ku cyaha cyo gushinyagurira umurambo.

Ingingo ya 130 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w’umuntu cyangwa uwucaho umwanya w’umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger