Kayonza: Hagaragajwe igitera icyuho mu kwesa imihigo y’Akarere
Ubuyobozi bw’Akakarere ka Kayonza buravuga ko kutagira umwanya uhagije wo guhura n’abafatanyabikorwa b’Akarere mu rwego rwo kurebera hamwe ahari icyuho biri mu bituma haboneka icyuho mu kwesa imihigo.
Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo gusesengura igitera icyuho mu kwesa imihigo, warangiye hafashwe ingamba.
Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco avuga ko mu mihigo aka karere kari karahize mu mwaka ushize w’imihigo hagaragayemo icyuho cya miliyoni 74 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyemanzi asanga ibyo byaratewe n’uko batajya bagira igihe gihagije cyo guhura n’abafatanyabikorwa babo kugira ngo baganire uko imihigo irimo gushyirwa mu bikorwa ku buryo aho itagenda bongeramo imbaraga.
Yemeza ko mu mwaka bazajya bagiramo inama enye, ni ukuvuga buri gihembwe, nka kimwe mu kizabafasha kujya besa imihigo uko baba barabyiyemeje.
Ati: “Tuzajya tugira nibura inama enye buri mwaka. Buri gihemwe tukareba ibyagombaga gukorwa byarakozwe? Ese niba bitarakozwe, habayeho izihe mbogamizi? Noneho tukanafatanya gushyiraho ingamba zatuma ibitagenze neza mu gihembwe cya mbere, ko bigenda neza mu gihembwe cya kabiri.”
“twifuza ko tuzajya tugenzura, tukazigenzura turi kumwe n’abafatanyabikorwa, tukaza tukagaragaza ibyo twakuye kuri terrain, tukagaragaza aho bitagenda n’impamvu. Ariko binadufasha kubona ingamba cyangwa amasomo yadufasha kurushaho gukosora ibiba bitagenze neza.”
Bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza nk’abagira uruhare rukomeye mu kwesa imihigo akarere kaba kariyemeje, bavuga ko iyo imihigo iteshejwe neza bitabashimisha kuko biba bigaragaye ko bagize intege nkeya.
Bavuga ko inama ya buri gihembwe igamije kurebera hamwe aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa,bizeye ko izabafasha bitandukanye na mbere.
Umwe yagize ati:” nk’abafatanyabikorwa, tuba tuyishaka. Kuba utari iriho bigira imbogamizi nyinshi ku bikorwa byinshi kuko natwe tuba dukeneye kujya muri iyo nama, tukamenya ese Akarere gateganya iki? harimo ikihe cyuho mu iterambere? Ni hehe hakeneye ubufasha? Noneho tukaba dufite aho dukeneye ubufasha. Rero bituma iyo nama tuyijyamo, ibibazo byacu bigakemuka ndetse n’iby’akarere gafite, tugafatanya kubikemura.”
Undi ati: “accountability ni ikintu igihugu kigenderaho cyane. urumva iyo uri gukora uziko utazagera ahantu ngo uvuge ibyo wakoze, barebe uruhare watanze niba warabigezeho kiba ari ikibazo. Ariko guhura mu gihe runaka bishobora gutuma abafatanyabikorwa bakorera mu karere bongera wa muco wa accountability nk’imwe mu nkingi igihugu cy’u Rwanda kigenderaho. Ngira ngo guhura muri icyo gihe bizadufasha kuyigira kuri buri rwego rw’umufatanyabikorwa.”
Mu ngengo y’imari ya 2023/2024, Akarere ka Kayonza kahize gutanga inka 486 muri gahunda ya Girinka munyarwanda zirimo 372 ziziturwa, izisigaye 114 zikazatangwa n’akarere gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako.
Harimo kandi gufasha abana 80 bavuye iwawa kuzabona ibikoresho bibafasha kwiteza imbere, hirindwa ko basubira mu bikorwa bishobora gutuma basubirayo ndetse n’indi mihigo yose hamwe ingana na 95, nayo ishobora kuziyongera.