AmakuruPolitiki

Kayonza: Abakozi 3 b’Akarere na rwiyemezamirimo barafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abakozi batatu b’Akarere ka Kayonza na rwiyemezamirimo bakoranaga, aho bakekwaho kunyereza umutungo wa leta ungana na miliyoni 67 Frw.

Aba bakozi batawe muri yombi mu bihe bitandukanye kuva tariki ya 21 n’iya 26 Werurwe 2025.

Mu batawe muri yombi harimo Mbasha David wari Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere, Kayigire Anselme wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere na Nzaramyimana Emmanuel, wari rwiyemezamirimo ufite Ikigo cy’Ubwubatsi yitwa E.T.G Ltd.

Hanatawe muri yombi kandi Sibomana Charles wari usanzwe ari umukozi ushinzwe ingengo y’imari mu Karere ka Kayonza.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko Mbasha David, Kayigire Anselme na Sibomana Charles bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu gihe Nzaramyimana Emmanuel we akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha kuri iki cyaha.

Ati “Barakekwaho kuba barakoze iki cyaha mu bihe bitandukanye mu 2022. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bishyuye ikigo kitari cyo arenga miliyoni 67 Frw ihagarariwe na Nzaramyimana Emmanuel wahise ayabikuza kandi ataramugenewe.’’

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 26 Werurwe 2025.

Icyaha cyo kunyereza umutungo bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko nimero 54/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10 hakiyonegeraho n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Ni mu gihe ubufatanyacyaha n’icyitso muri ibyo bikorwa ahanwa n’ingingo ya 84 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ubihamijwe ahanwa nk’uwakoze icyaha.

RIB yasabye abantu bose kwirinda ibikorwa byo kunyereza umutungo wa Leta kuko bigira ingaruka mbi ku iterambere, ihamya ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger