AmakuruPolitiki

Kayishema ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yaburanye asaba ubuhungiro bwa Politiki

Murukiko rwo muri Afurika y’epfo i Cape Town Fulgence Kayishema ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yaretse gukomeza kuburana asaba kurekurwa by’agatenyo ahubwo asaba guhabwa ubuhungiro.

Uyu Kayishema yafatiwe muri Afurika y’Epfo mu kwezi gushize, bisaba ko agomba kubanza kuburanishwa n’icyo gihugu ku byaha 54 kimurega bishingiye ku kurenga ku mategeko y’abinjira n’abasohoka, no kubeshya umwirondoro.

Nyuma nibwo azohererezwa urwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha (IRMCT) rukorera i Arusha muri Tanzania, narwo rwavuze ko ruzamwohereza mu Rwanda.

Uyu munsi mu rukiko i Cape Town, abashinjacyahaba bavuze ko Kayishema yaretse ibyo gusaba kurekurwa by’agateganyo, ahubwo agasaba ubuhungiro ku mpamvu za politike.

Urubanza rwe rwasubitswe nanone rwimurirwa tariki 18 Kanama(8) muri uyu mwaka kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza ryimbitse.

Abakora iperereza muri icyo gihugu bavuga ko uyu wahoze ari umugenzacyaha, cyangwa OPJ (Officier de Police Judiciaire), mu cyahoze ari komine Kivumu ku Kibuye, mu Rwanda, yabaye muri Africa y’Epfo ku mwirondoro muhimbano kuva ahageze mu mwaka wa 2000.

Kayishema yafashwe nyuma y’imyaka 20 ashakishwa n’ubucamanza mpuzamahanga ku byaha bya jenoside akekwaho, ibyo mu rukiko yakomojeho ko “nta ruhare” yabigizemo.

Uyu mugabo yar I yarashyiriweho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari (miliyari 5Frw) ku muntu wese watanga amakuru yatuma afatwa. Iki gihembo kikaba cyari cyarashyizweho na Leta zunze ubumwe z’amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger