Kayiranga Baptiste yongeye guhabwa akazi na Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza
Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha umutoza Kayiranga Jean Baptiste, nk’umuyobozi ushinzwe tekinini (Technical director) ndetse n’umutoza w’abana ba Rayon Sports.
Uyu mugabo wigeze kugirira ibihe byiza muri Rayon Sports nk’umukinnyi ndetse n’umutoza, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports.
Rayon Sports yahisemo guha Baptiste akazi, nyuma y’icyemezo cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru hano ku mugabane wa Afurika CAF, cy’uko buri kipe munyamuryango waryo igomba kugira amakipe y’abana.
Umutoza Kayiranga kandi yahawe inshingano zo kuzatoza Rayon Sports, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league izahuriramo na Al Hilal yo muri Sudani mu cyumweru gitaha.
Amakuru avuga ko uyu mugabo azajya ahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ya buri kwezi.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwagiranye ibiganiro n’abatoza batandukanye barimo na Irambona Masudi Djuma ndetse byari binitezwe ko ari we uhabwa iyi kipe, ariko bahisemo kuba bayihaye Kayiranga Jean Baptiste uyiherukamo muri 2015 ubwo yabagezaga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019, ku kibuga cyo mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo, ku isaha ya saa 16:04’, uyu mutoza yasesekaye kuri iki kibuga ari kumwe n’umuvugizi w’iyi kipe, Jean Paul Nkurunziza.
Uyu mutoza ugiye gufata iyi kipe by’agateganyo, akaba yahise anakurikirana imyitozo y’iyi kipe yari iyobowe n’umutoza wungirije Kirasa Alain, ni ku nshuro ya Kane agiye gutoza Rayon Sports.
Nyuma yo kwemeza burundu umutoza mukuru wa Rayon Sports, Kayiranga azakomeza akazi nk’umuyobozi wa tekinike ndetse n’umutpoza w’irerero ry’iyi kipe.
Kayiranga Jean Baptistre yanyuze mu makipe atandukanye nka Kiyovu Sports, Mukura VS, Gicumbi FC, Pepiniere FC zo mu Rwanda na Alliance Sports yo muri Tanzania.
Kayiranga Jean Baptiste ni umwe mu bagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports, dore ko yayibayemo nk’umukinnyi ndetse akanayibera umutoza mu myaka itandukanye. Bwa mbere yayitoje kuva mu 2000 kugera 2005, yongera kuyisubiramo kuva muri 2007 kugera 2010, mbere yo kongera kuyisubiramo muri 2015.