Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore
Kayiranga Jean Baptiste watoje amwe mu makipe ya hao mu Rwanda nyuma agatoza n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yamaze kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abari n’abategarugori yitegura imikino ya CECEFA Challenge Cup izabera hano mu Rwanda.
Nk’uko urubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rwabyanditse, kuri uyu wa 02 Mata ni bwo komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ikuriwe na Perezida wa FERWAFA Brig.Gen Sekamana J. Damascene yemeje abatoza bagomba gutegura ikipe y’igihugu izakina CECAFA ndetse na komite ishinzwe gutunganya imitegurire y’iri rushanwa rizabera hano mu Rwanda kuva ku wa 12 kugera ku wa 20 Gicurasi 2018.
Iyi komite ya FERWAFA yahisemo Kayiranga Baptiste nk’umutoza w’iyi kipe, akazaba yungirijwe na Mbarushimana Shabani, Umunyana Seraphine uzaba ari umutoza w’imbaraga, Claude Maniraguha azaba ari umutoza w’abazamu, Kayishakire Hadidja yagizwe Team Manager mu gihe umuganga w’iyi kipe agomba gushyirwaho bitarenze iki cyumweru.
Iyi komite y’abatoza yashyizweho igomba guhura n’ubuyobozi bwa FERWAFA mu mpera z’iki cyumweru mu rwego rwo kwigira hamwe ibizakurikizwa mu gutegura abakinnyi bagomba guhagararira u Rwanda muri iyi mikino iteganyijwe kuba mu kwezi gutaha.
Hanateguwe kandi itsinda rigomba kwita ku mitegurire y’iri rushanwa, rikaba rigizwe na Habineza Emmanuel usanzwe ari umunyamabanga wa FERWAFA, Eric Ruhamiriza ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, IP Ntakirutimana Diane ushinzwe umutekano muri FERWAFA, Mme Mukangoboka Christine ushinzwe umupira w’abari n’abategarugori muri FERWAFA, Emmanuel Bugingo ushinzwe amarushanwa muri MINISPOC , Munyanziza Gervais ushinzwe amakipe y’igihugu muri MINISPOC, Bonnie Mugabe usanzwe ari umuvugizi wa FERWAFA ndetse na Mme Uwimpuhwe Liliane ushinzwe Protocol.
Iri tsinda rigizwe n’abantu icumi rigomba guhura vuba mu rwego rwo gutangira imitegurire y’iri rushanwa.
Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu umunani birimo u Rwanda ruzaryakira, Kenya, Uganda, Tanzania, Zanzibar, Burundi, Ethiopia na Djibouti.
Irushanwa ryaherukaga kuba ni iryabereye muri Uganda aho Tanzania yaje kwegukana igikombe nyuma yo gutsinda Kenya ku mukino wa nyuma, mu gihe Ethiopia yo yaje gutwara umwanya wa gatatu iwambuye igihugu cya Uganda.