Kayiranga Baptiste amaze kugirwa umutoza w’imwe mu makipe yo muri Tanzania
Umunyarwanda Kayiranga J.Baptiste amaze gusinya amasezerano y’imyaka itatatu yo gutoza Alliance Sports Club yazamutse mu kiciro cya mbere cya shampiyona ya Tanzania muri uyu mwaka.
Kayiranga wari usanzwe ari umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abari n’abategarugori abaye umutoza wa kabiri w’Umunyarwanda ugiye gutoza muri iki gihugu cya Tanzania, nyuma ya Alli Bizimungu usanzwe ari umutoza wa Mwadui FC.
Amakuru avuga ko iyi kipe izajya imuhemba ibihumbi 3 by’amadorali ya Amerika buri kwezi.
Iyi kipe ya Alliance Sports Club isanzwe ari iy’ishuri rya Alliance riherereye Mwanza, ikaba yarazamutse mu kiciro cya mbere cya shampiyona ya Tanzania uyu mwaka.
Mu mwaka ushize yari igiye kuzamuka, gusa irangiza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Singida United, bityo Singida aba ari yo izamuka mu kiciro cya mbere.
Iyi kipe yambara imyenda y’umukara n’umuhondo ubusanzwe ikomoka ku ishuri ry’umupira w’amaguru rya Alliance Academy ribarizwamo amakipe y’abana guhera ku myaka 12 kugera ku cyiciro cy’imyaka 17 ndetse n’amakipe y’abakuru. ikaba imwe mu mashuri y’umupira w’amaguru yatanze abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu ya Tanzania y’abatarengeje imyaka 17 yatwaye igikombe cya CECAFA cy’abatarengeje iyo myaka.