AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kate Middleton yibarutse igikomangoma cya 3 cy’ubwami bwa bongereza

Kate Middleton washyingiranwe n’igikomangoma Prince William banahawe inshingano n’umwamikazi w’ubwongereza Queen Elizabeth zo kuyobora agace ka  Cambridge,mu masaha make ashize bamaze kwakira inkuru nziza y’uko uyu muryango wamaze kwibaruka umwana wa gatatu wabo w’umuhungu ahitwa i Lindo Wing mu bitaro bya St Mary’s Hospital. aya makuru akaba yemejwe n’ubwami bwa Kensington Palace.

Kate na Prince William bakiriye mu muryango wabo umwana w’umuhungu ku munsi wa mutagatifu St George,saa 11:01 za mu gitondo, ingoro y’ubwami ya Kensington Palace ikaba yemeje aya makuru ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter aho yagize iti:

“igikomangoma cyiyoboye agace ka  Cambridge cyibarutse neza umwana w’umuhungu saa 11:01 avukana ibiro 8.70kg kuri ubu bose bameze neza”.

 

Nyuma yo kwibaruka igikomangoma cya gatatu cy’ubwami bwa bongereza inkuru yahise ishyirwa hanze y’ingoro y’ubwami bwa Buckingham Palace

umwamikazi w’ubwongereza Queen Elizabeth , igikomangoma cyiyoboyora agace ka Edinburgh, igikomangoma cy’ibirwa bya  Wales, igikomangoma cyiyoboyora agace ka Cornwall, ndetse tutibagiwe n’igikomangoma Prince Harry ndetse n’abandi bose bagize umuryango w’ibwami bakiriye ndetse banerekana ko bishimiye iyo nkuru nziza babyutse bumva mu matwi yabo.

Prince William, Prince George, Princess Charlotte, na Catherine Middleton ubwo bari bavuye gusura igihugu cya Poland ndetse  n’ubudage muri nyakanga 2017

Kate Middleton na  Prince William byahise bivungwa ko bashobora kubonera izina uyu mwana wabo bibarutse nyuma y’iminsi 2 amaze avutse nkuko byagenze kuri Princess Charlotte ubwo yavukaga mu 2015 amazina ari gukekwa ko ashobora guhabwa iki gikomangoma bibarutse uyumunsi harimo James, Albert  ndetse na Arthur.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger