Kate Bashabe nyuma yo kujyana na Davido mu modoka imwe yagize itangazamakuru abasazi
Umunyamideli ukomeye hano mu Rwanda Bashabe Catherine uzwi nka Kate Bashabe nyuma y’uko Davido ku itariki ya 3 werurwe yari yaje i kigali gutaramira abanyanyarwanda mu gitaramo yise 30 Billion Tour ubwo yavaga ku rubyiniro yaje kugana aho imodoka ye yariparitse maze muri ako kanya Kate Bashabe aza amukurikiye amusanga muri iyo modoka bahita bajyana nyuma y’uko rero hasakaye amashusho abyerekana uyu munyamideli ukomeye mu Rwanda abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko ibyo abantu bacyetse atariko biri nkuko byagaragajwe mu mashusho.
Mu butumwa burebure yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook aho yikomye itangazamakuru akarigira abasazi Yagize ati:
“Mbabazwa bikomeye n’ukuntu itangazamakuru rishushanya abantu, by’umwihariko abakobwa bazwi muri iki gihugu, mwibuke aho igihugu kigeze munamenye aho kivuye, ni ikimwaro kuba mwakwamamaza ibihuha bipfuye. Ubuyobozi burabizera, abanyarwanda barabizera, ni ukuri mwikoresha nabi icyo cyizere ngo muhimbire umuntu ubuzima bupfuye nyamara rimwe na rimwe mutanamuzi.”
Kate Bashabe ubwo yaganiraga na bimwe mu Bitangazamakuru bitandukanye yirinze kugira icyo avuga ku mashusho yafashwe ubwo yinjiraga mu modoka ya Davido arangije igitaramo I Remera aho ahubwo yavuzeavuga ko nta kintu yavuga ku byabaye kuko nta muntu ushinzwe kwinjira mu buzima bwe kuko rimwe na rimwe batanamuzi.
KANDA HANO UREBE VIDEWO YAFASHWE UBWO KATE BASHABE YATAHANAGA NA DAVIDO MU MODOKA