AmakuruPolitiki

Karongi:Basanga ibikorwa Kagame yabakoreye bikwiye kumutoresha 100%

Mu bikorwa bisoza kwiyamamaza kw’Abakandida Depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi n’amashyaka yiyemeje kwifatanya nawo, bavuze ko Kagame yahaye Abanyarwanda ‘Mituweli’ itaboneka ahandi ku isi, bityo ko biri mubyo bakwiye kwibuka bakamutora ijana ku ijana.

Abakandida Depite biyamamarije mu Karere ka Karongi, ku ya 03 Nyakanga 2024, ni Uwimpaye Celestine, Pacifique Ntwali na Uwurukundo Marie Grace, ahari hateraniye abaturage bagize Imirenge ya Gashali, Murundi, Rugabano, Murambi na Gitesi yo muri Karongi, kuri site ya Birambo.

Celestine wavuze mu izina rya bagenzi be, yagarutse ku bikorwa by’Umukandida FPR-Inkotanyi maze abibutsa ko yabasubiriyemo ko akunda abaturage ba Karongi ndetse akabemerara gukora umuhanda wa Rambura-Muhanga kandi bikazakorwa vuba.

Celestine yagarutse ku byakozwe, ati: “Murabyibuka ko Paul Kagame twiteguye gutora ariwe waduhaye umuhanda Rusizi-Karongi-Rubavu, yatwambuye nyakatsi, aduha inka, aduha VUP, aduha Mituweli tutarabona ahandi ku isi hose ndetse atugira abasirimu, tuzamutora ijana ku ijana kandi tubikorane n’abagize Inteko Ishinga Amategeko bari kuri lisite y’abakandida Depite”.

Celestine akomeza ashimangira ko gutora Abakandida ba FPR-Inkotanyi n’umuyobozi wayo Paul Kagame bizatuma ibikorwa bitandukanye yabahaye arushaho gukora byinshi bizafasha Igihugu by’umwihariko bizateza imbere Akarere ka Karongi.

Mu bikorwaremezo bigamije gukomeza guteza imbere Akarere ka Karongi, habayeho gusana no kwagura umuhanda wa Rubengera–Rambura ufite kilometero 15,15. Ibyo kandi byakozwe ku muhanda wo mu Mujyi wa Karongi ufite kilometero ebyiri.

Hubatswe imihanda ishamikiye ku minini hagamijwe koroshya ubucuruzi mu Karere ka Karongi, ibikorwa byatwaye ingengo y’imari irenga miliyari 4,7 Frw.

Ingo zifite amashanyarazi zikubye gatanu ziva ku 12.321 mu 2017 zigera ku 64.737 mu 2023. Hubatswe imiyoboro y’amazi harimo n’uruganda rutunganya amazi rufite ubushobozi bwo gutanga meterokibe 2000 ku munsi.

Muri Karongi hubatswe imidugudu itanu y’icyitegerezo muri Rugabano, Murundi, Ruganda, Rwankuba na Mutuntu. Byatumye imiryango 486 ituzwa neza, indi 1521 ikurwa mu manegeka.

Ku byerekeye ubuhinzi n’ubworozi muri Karongi hakozwe umushinga wo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho (PRISM) ku ngengo y’imari ya 341.242.820 Frw.

Hatanzwe inkoko 5040 ku miryango 504, ingurube 228 ku miryango 191 n’ihene 250 ku miryango 125.

Mu rwego rw’ubucuruzi n’ubuhahirane, hubatswe isoko rya Karongi ku ngengo y’imari ingana na miliyari 1,53 Frw.

Mu mibereho myiza n’ubuzima, hasanwe Ibitaro bya Kibuye, hubakwa Ikigo Nderabuzima n’amavuriro y’banze 35.

Mu kwita ku burezi, hubatswe ibyumba 967 bitwara ingengo y’imari irenga miliyari 7,3 Frw. Hubatswe kandi amashuri atanu y’imyuga n’ubumenyingiro ku ngengo y’imari ingana na 234.989.550 Frw.

Muri gahunda yo kurwanya ubukene, hatanzwe inka 4048 muri gahunda ya Girinka mu gihe abobonye akazi muri Gahunda ya VUP ari 42.803.

Muri aka karere kandi, hubatswe uruganda rutanga gaze yo gutekesha bityo abaturage bahaturiye bakazajya bayigura ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ahandi izaba igemurwa nkuko byagarutsweho na kandida Depite Uwimpaye Celestine.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger