Karongi: Yaguze Fanta ayishyuye polisi imuta muri yombi
Mudugudu wa Cyimbo, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi ku wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023, ahagana ku isaha ya saa sita z’amanywa. Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafatanye umusore w’imyaka 25 y’amavuko ibihumbi 44Frw y’amiganano agiye kuyakwirakwiza mu baturage.
Ubwo yafatwaga yari kumwe na mugenzi we maze bajya kunywera mu kabari kari muri santere ya Gishyita, buri wese asaba icupa rya fanta bagamije kwishyura amafaranga y’amiganano. Mu kwishyura batanze inote ya bitanu, nyir’akabari yarayitegereje ayishidikanyaho niko guhamagara Polisi, hategurwa igikorwa cyo kubafata.”
umwe muri bo abonye abapolisi bahageze, yahise atoroka, basatse igikapu usigaye basanga afite ibihumbi 44Frw agizwe n’inote enye za bitanu na 24 z’igihumbi z’inyiganano, impapuro n’imiti bifashishaga bakora ayo mafaranga.
Uwafashwe ubwo yabazwaga yavuze ko yemera ko amafaranga n’ibikoresho ari ibyabo kandi ko ibyo bikorwa bari babimazemo iminsi afatanyije na mugenzi we watorotse. Maze ahita ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gishyita kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho mu gihe hagishakishwa mugenzi we bafatanyaga.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo yashimiye abatanze amakuru, ashishikariza abaturage cyane cyane abakora ubucuruzi kujya bashishoza ku mafaranga bishyurwa, bakareba neza niba atari amiganano no kugira umuco wo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana kuko bigabanya ubujura no kuba bahabwa amiganano.