AmakuruAmakuru ashushye

Karongi: Umugore arashinjwa guhohotera umwana we ufite imyaka 7 y’amavuko

Umugore witwa Mukantaganda Christine wo mu karere ka Karongi arashinjwa gukubita umwana we by’indengakamere kugera ubwo amuruma mu mugongo.

Uyu mubyeyi afite abana babiri b’abakobwa ariko badahuje ba Se, umwe ari mu kigero cy’ imyaka 7 umukuru afite imyaka 12 akaba yiga mu wa gatatu w’amashuli abanza.

Nkuko UMUSEKE dukesha iyi nkuru ubitangaza,uyu muryango atuye mu Mudugudu wa Kimigenge, Akagali ka Kibirizi, mu Murenge wa Rubengera, abaturanyi be babwiye Umuseke ko umubyeyi ahohotera umwana we mukuru, ku buryo yamurumaguye umubiri wose harimo no ku gitsina ndetse ko amukingirana nijoro akamukubita.

Mukantaganda aganira n’Umuseke ntiyahakanye ibyo gukubita umwana, ndetse avuga ko yabifungiwe.

Ati “Umwana wanjye ndamuhana, muha ikinyafu kuko ahantu ntuye haba imico mibi ku buryo bisaba kumuhozaho akanyafu. Sinshaka ko umwana wange azabaho nk’uko mbayeho cyangwa agakora akazi nkora.”

Uyu mugore uvuga ko akora uburaya, avuga ko umwana umwana we hari igihe arara ku mabaraza, ngo aba iwe gake, ibyo bikaba ari byo avuga ko abiheraho akamuha ikinyafu.

Umwana ubu ari kwa Nyirakuru, mu maso ubona ko yahungabanye, avuga ko akenshi umubyeyi we ataha yasinze, kandi ngo akanze kumukubita kenshi akamurumagura.

Ati “Aho aheruka kunduma ni mu mugongo no ku kibuno, impamvu ntarara mu rugo hari igihe ajya kunkubita nkiruka nkajya kurara mu bihuru cyangwa mu baturanyi.”

Abaturanyi babo bazi ko umwana ahohoterwa

Mukanshimiye Leya ati “Twese turi ababyeyi, guhana umwana si ikosa ariko kumubabaza umubiri bigeze hariya jye mbona ntazi ikibimutera. Aka kana karahungabanye ku buryo hari igihe kabona Nyina kagaturumbuka kakiruka. Mu mezi ashize yaragatwitse baramufunga yamaze Ibyumweru bibiri tubona aragarutse, arongera aragakubita mbese wagira ngo si we wamubyaye.”

Bikorimana Gerard na we baturanye yabwiye Umuseke ko ayo makuru yo guhohotera uriya mwana atari mashya.

Ati “Ubwo aheruka kumuruma yari amaze iminsi yarahungiye iwange, aramukubita ari ibyo kumwotsa byo ntabwo mbizi mvuga ibyo nabonye, amenyo yo narayabonye.”

Judith Mukaziyane ni umufasha mu by’Amategeko mu Murenge wa Rubengera, avuga ko uriya mubyeyi yarumye umwana we mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu, ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Icyo gihe umwana yajyanywe kwa muganga kuri Isange One stop center ku Kibuye.

Ati “Bamufunze ibyumweru bibiri nyuma baramurekura bamutegeka kuzajya yitaba rimwe mu kwezi, aje noneho abaga ntakinya.”

Mukase Valentine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko kiriya kibazo bazagikurikirana, umwana agahabwa ubutabera, ukekwaho kumuhohotera akagezwa mu bushinjacyaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger