Amakuru

Karongi: Rwiyemezamirimo amaze ukwezi kose afunganwe n’amabandi

Abo mu muryango wa Ugirimfura Aloys usanzwe uri rwiyemezamirimo uzwi mu murenge wa Rugabano i Karongi, bibaza impamvu adafungiwe ahagenewe gushyirwa abanyabyaha akaba yarajyanwe gufunganwa n’inzererezi ziri kugororerwa mu kigo cya Tongati kiri mu murenge wa Gashari.

Amakuru avuga ko uyu rwiyemezamirimo w’imyaka 40 yavanwe iwe ku wa 01 Nyakanga, amara iminsi 4 kuri station ya Police mbere yo kujyanwa muri kino kigo kibamo inzererezi.

Uretse kuba yari rwiyemezamirimo, Ugirimfura yari n’umuyobozi mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi.

Mukamuzima Adeline usanzwe ari umugore we, avuga ko ku wa 01 Nyakanga ari bwo abasirikare baje kumushakira iwe ariko bakahamubura, ngo kuko yari yagiye gusenga. Aba basirikare ngo ntibanyuzwe n’ibyo babwiwe, bahitamo kumushakira mu nzu birangira bagiye nyuma yo kuhamubura.

Ugirimfura akiva ku rusengero ngo yahise ajya kwirebera bano basirikare, nyuma yo kubwirwa ko bari baje kumushaka. Mukamuzima avuga ko umugabo we atigeze ahindukira kuva yagenda.

Aloys uyu, asanzwe ngo akoranira hafi n’ingabo ndetse n’uyu murenge mu bijyanye n’amasoko , bigashimangirwa n’uko yari amaze iminsi agemura amabuye ahari kubakwa umudugudu w’ikitegererezo mu murenge wa Rugabano. Ibi kandi yanabikoraga ahitwa mu Gasenyi ahari kubakwa ikigo cya gisirikare mu murenge wa Mutuntu nk’uko abo mu muryango we babivuga.

Abagize umuryango we bagiye kumushakira ku Kibuye aho yari yarajyanwe, gusa ntibamubona kuko ngo yari yamaze kujyanwa Tongati, ahagororerwa amabandi, nk’uko umugore we akomeza abivuga.

Ati”Twagiyeyo kumureba baratubwira ngo nitujye k’Umudugudu baduhe ikemezo ko atari inzererezi”.

Umukuru w’umudugudu wa Cyarubariro basanzwe batuyemo ngo yanze kubaha iki cyangombwa, ngo kuko nta burenganzira yari yahawe n’ubuyobozi bw’akagari.

Amakuru avuga ko uyu mugabo akurikiranweho kurema umutwe w’abagizi ba nabi nk’uko yabitangarije umugore we ubwo yari amubajije icyo afungiwe.

Abagize umuryango wa Ugirimfura bifuza ko yafungirwa ahabugenewe kandi agashyikirizwa ubutabera mu gihe haba hari ibyaha yakoze, bijyanye n’uko gufungirwa mu nzererezi bishobora gutuma abantu bakeka ko hari ikindi kibyihishe inyuma bityo ntashyikirizwe ubutabera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger