Amakuru

Karongi: Habaye impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye ubuzima bw’abari bayirimo Bose

Mu karere ka Karongi , mu murenge wa Rubengera, akagari ka Gacaca,habereye impanuka ikomeyey’ikamyo yahise ihitana ubuzima bw’umushoferi wari uyitwaye ndetsena kigingi bari kumwe.

Iyi modoka y’kamyo yari itwaye ibikoresho by’ubwubatsi, yaturukaga mu Mujyi wa Kigali yerecyeza mu Karere ka Karongi ari na ho yakoreye impanuka.

Uwahaye amakuru RADIOTV10 dukesha iyi nkuru, yavuze ko iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022 agahana saa kumi n’igice.

Yagize ati “Umushoferi na Kigingi we ari na bo bonyine bari muri iyi modoka, bahasize ubuzima.”

Iyi modoka yakoze impanuka ubwo umushoferi wari uyitwaye yakataga ikorosi ariko imodoka ikanga kugaruka igahita igwa mu muyoboro ukikije umuhanda, bigatuma igice cy’imbere kicaramo umushoferi n’abo bari kumwe kikangirika cyane, bituma abari bayirimo bahasiga ubuzima.

Imibiri y’abahitanywe n’iyi mpanuka yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo ikorerwe isuzuma rya nyuma.

Amakuru y’iyi mpanuka kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, wavuze ko uwari utwaye iyi modoka yari avuye mu Mujyi wa Kigali yerecyeza i Karongi aho yari ajyanye ibyo bikoresho by’ubwubatsi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger