Karongi: Bitwikiriye umugoroba bajya gukora ibibujijwe n’ amategeko
Ku wa 5 Nyakanga2023 mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Ruhinga mu Murenge wa Gitesi w’ Akarere ka Karongi Polisi yahafatiye abagabo batatu bitwikiriye umugoroba bakajya gucukura amabuye y’ agaciro mu buryo butubahirije amategeko mu Mugezi wa Rukopfo.
Amakuru dukesha Polisi avuga ko kugira ngo bafatwe yahawe amakuru n’ abaturage avuga ko hari abantu binjira mu mugezi wa Rukopfo bagacukura amabuye y’ agaciro bashakamo zahabu ndetse ko bikomeje kubangiriza imirima ituriye uwo mugezi maze hagategurwa igikorwa kuzabafatira mu cyuho.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko iyo bikozwe nabi byangiza ibidukikije ndetse bigatwara n’ubuzima bw’abantu.