Amakuru

Karongi : Babiri bafunzwe bakekwaho gushaka kurengera mugenzi wabo

Ku wa 23 Ugushyingo 2017, mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batanga ruswa kugira ngo bafunguze mugenzi wabo ukekwaho kugurisha inyongeramusaruro zagenewe abaturage.

 Abafungiwe iki cyaha ni Niyizubuhungiro Joel w’imyaka 35 y’amavuko n’uwitwa Ntawuyirusha Emmanuel ufite imyaka 47 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya yasobanuye uko aba bombi bakoze iki cyaha n’uburyo bafashwe.
Yagize ati ” Ku itariki 18 Ugushyingo, Polisi mu karere ka Karongi yafashe uwitwa Nzarora Malachie w’imyaka 34 wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Kaburunga, Umurenge wa Bwishyura akekwaho kugurisha inyongeramusaruro zagenewe abaturage. Aba bagabo bamaze kumenya ko yafunzwe basabye umuryango we ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda bawizeza ko bazabafunguziza umuvandimwe wabo.”
Yongeyeho ko aba baturage bashatse umuturage wo kubageza ku Mupolisi bakekaga ko ashobora kubafunguriza uyu Nzarora. Uwo muturage yamenyeshe Polisi ko bamusabye kubibafashamo, ihita iza  ibata muri yombi barimo guha Umupolisi ayo mafaranga ya ruswa, bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Paolisi ya Bwishyura.”
IP Gakwaya yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye aba bagabo bafatwa, anagira inama abaturage muri rusange yo kwirinda gutanga no kwakira ruswa; kandi abibutsa ko iki cyaha nta mwanya gifite muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange.
Yibukije ko ruswa igira ingaruka mbi kuri serivisi n’iterambere muri rusange; bityo asaba buri wese kuyirinda no kuba Umufatanyabikorwa mu kuyirwanya atungira agatoki Polisi abo ayikekaho ayihamagara kuri nimero ya telefone  itishyurwa 997.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara yagiriye inama abavandimwe n’inshuti b’umuntu ukurikiranyweho icyaha cyangwa ikosa runaka kujya bategereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe aho gutanga ruswa kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.

 Ingingo ya 640 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, undi muntu impano cyangwa indonke iyo ari yo yose kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger