Karongi: Abagabo baravugwaho kugerageresha bagenzi babo abagore babo bakabarya amafaranga
Abagabo bo mu Karere ka Karongi bakomeje kuvugwaho ingeso yo gushora abagore babo ku bandi bagabo, bakabagwa gitumo bakabifuzaho amafaranga atagira ingano y’indishyi n’ubwiyunge.
Ni ibintu abatari bake bafata nk’ibiba byapanzwe hagati y’umugore n’umugabo bagambiriye gucucura uwo mugabo ,abandi Bakanenga Abo bagabo bajya kuryama mu ngo z’abandi
Urugero ruvugwa hano, ni urwabaye ku itariki 4 Gicurasi uyu mwaka ,Mu murenge wa Rubengera,Akagali ka Mataba umudugudu wa Kigabiro,Aho uwitwa Sibomana Esachias wafatiye Nsabimana Claude ku mugore we mu nzu maze uyu wafashwe akandika asaba imbabazi.
Ni inkuru yakwirakwiye Nyuma y’uko uyu wafashwe yabuze icyo atanga agatanga Moto ye ho ingwate.
Nyirurugo yagize Ati “hari ku italiki ya 4 uku kwezi haraye habaye Ibiza Nazindukiye mu muganda n’abandi umugore musiga mu rugo.byabaye Ngombwa ko ntaha kare ngiye kujya Aho nkorera akazi kuko hari havutse ikibazo,Nageze murugo nsanga ku gipangu harafunze,narakomanze mbura ukingura,ndurira ngwamo imbere ,nasanze inzu yose ikinguye mpamagaye umugore ntiyitaba, njya mu cyumba turaramo ndamubura ngeze muri salon arampamagara ngo numvise arambwira ngo yumvise ananiwe aryama Mu cyumba cy’abashyitsi ,ndamubwira ngo aze tujyane gushaka ibishyimbo mu murima ,turagenda ,tugarurse umugore ajya mu itsinda mu Kigabiro nsigara mu Rugo naje kujya muri cya cyumba nsanga Gifungiye imbere mbyibazaho ariko Si nabitindaho ,Haciye nka masaha nka atatu numva umugabo avugiye mo Ati Mbabarira ntunyice naguye mu ikosa musabye guhamagara incuti ze arabahamagara Baraza asobanura uko byagenze, bamusabira imbabazi bamutegeka ko yakwica ikiru yemera ko atanga ibihumbi 500 y’urwanda ariko ko ntayo afite yasiga moto tubyumvikanaho arayisiga aragenda.
Nsabimana Claude wari wafatiwe ku mugore w’abandi yaje kugirwa inama yo kwitabaza RIB akabona uko moto ye igaruka cyane ko ntamasezerano bari bafitanye ko ayi musigiye arabikora RIB station ya Rubengera ihamagaza iyo moto isubirana nyirayo isaba ko Nsabimana Esachias Atanga ikirego arega Claude n’umugorewe agatanga n’abagabo maze bakaryozwa icyaha bamukoreye
Bamwe mu baturage baganiye n’Umuryango dukesha iyi nkuru bavuga ko hari abagabo bagize ibicuruzwa abagore babo ikindi Kandi ko hari n’abagabo batiyubaha bakajya mu kirambi cya bagenzi babo.
Baganizi Andre yagize Ati,bimaze kuba business aho umuntu ajya kugama bagahita bakinga baka gufatiraho umuhoro .bafite Amayeri menshi bakwandikisha ko bakugurije amafaranga maze nawe ukabaha ingwate ,ibi bintu bimaze gufata Indi ntera pe .
Sibomana J. Pierre we asanga hari abagabo nabo bakabya
Ati “Nigute umugabo ajya mu kirambi cya mugenzi we? yego hari ababigize business ,sinshyigikiye ubusambanyi ariko niyo nabikora ntago najya murugo rwa mugenzi wanjye rwose”.
Iyi ngeso yiganje cyane cyane mu murenge wa Rubengera na Bwishyura, akaba Ari nayo mirenge y’umugi Aho muri uku kwezi Kwa Gicurasi konyine Mu murenge wa Rubengera havugwa abagabo babiri bamaze gufatwa.
Barimo uyu waciwe ibihumbi 500 nu ndi waciwe ibihumbi 200 y’urwanda, hari n’abandi bavugwa Kandi hari mo umwe mu bakozi bakora muri kamwe mu turere tw’intara y’uburengerazuba bivugwa ko yaciwe Millioni 6.
Abakora mu ma banki n’ibigo by’ Imali mu karere ka Karongi nabo bagiye bashyirwa ku karega bagasinyira Agatubutse mu bihe bitandukanye.
Aya n’amakuru akunze kugirwa ibanga cyane cyane uwafashwe uba wanga ko ayo makuru yamenyekana bikagera ku mugore we aba yaciye inyuma.