Karekezi Olivier mu batoza 30 bagaragaje ko bifuza gutoza Gor Mahia idafite umutoza
Karekezi Olivier wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports ari mu batoza 30 bagaragaje ko bifuza gusimbura Umwongereza Kerr Dylan uheruka gutandukana n’ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Kerr Dylan wari umutoza mukuru wa Gor Mahia yayisezeyemo, ahita yerekeza muri Black Leopards yo muri Afurika y’Epfo aho yaraye yerekanwe nk’umutoza mushya.
Nyuma y’igenda ry’uyu mutoza, hatangiye kwibazwa ku ugomba gusimbura Dylan wari ukunzwe cyane n’abafana b’iyi kipe y’i Nairobi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Goal.com avuga ko Omondi Aduda usanzwe ari umuyobozi wa Gor Mahia yahishuye ko abatoza 30 b’Abanyamahanga ari bo basabye akazi ko gutoza iyi kipe, bakaba barimo n’Umunyarwanda Karekezi Olivier.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko n’ubwo iyi kipe magingo aya ifitwe na Zedekiah ‘Zico’ Otieno bakeneye umutoza w’Umunyamahanga kugira ngo abe ari we uyitaho mu mwaka w’imikino uri hafi gutangira.
Uretse Karekezi, Abatoza barimo Luc Eymael wahoze atoza Free State Stars yo muri Afurika Y’epfo, Pieter De Jongh wahoze atoza AFC Leopars ndetse n’Umwongereza Calum Shaun na bo bagaragaje ko bifuza gutoza Gor Mahia.
Luc Eymael uvugwa no kuza gusimbura Petrovic muri APR FC avuga ko yigeze kuganira na Ambrose Rachier usanzwe ari nyiri Gor Mahia inshuro ebyiri, gusa akaba nta makuru aturutse kuri uyu muherwe aheruka.
Ati”Naganiriye n’umuyobozi mukuru w’ikipe incuro ebyiri ku wa 15 Ugushyingo, gusa nta yandi makuru mfite. Yambwiye ko azongera kumvugisha gusa sinongeye kumwumva. Nzemera ubusabe bwa Gor Mahia kuko ari ikipe nziza.”
Urutonde ruriho Karekezi na bagenzi be ruzashyirizwa komite technique ya Gor Mahia kugira ngo irebe ku byo bagiye bageraho, nyuma iyi komite itoranyemo abatoza 3 bazavanwamo umwe uzahabwa gutoza Gor Mahia.