AmakuruImyidagaduro

Kanye West (Ye) n’umugore we Kim Kardashian bari muri Uganda bahawe amazina y’ikigande

Ibiro bya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni bivuga ko byahaye umuraperi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ,Kanye West unaherutse guhindura iri zina akitwa Ye, izina ry’ikiganda “Kanyesigye” bisobanura “Ndizeye”.

Ntabwo ari Kanye West wahawe izina ry’ikigande gusa kuko n’umugore we , Kim Kardashian, yiswe Kemigisha, bivuze  “umuntu ufite imigisha y’Imana” nkuko bigaragara mu itangazo riri ku rubuga rwa Facebook rw’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Uganda.

Aya mazina bayahawe ejo ku wa Mbere ubwo bahuraga na Perezida Museveni mu biro bye, aba bombi bahanye impano aho Kanye West yahaye Museveni impano y’inkweto ndetse na Museveni akabaha igitabo. Kanye West n’umugore we batangaje ko bishimiye uburyo bakiriwe muri Uganda.

Perezida Museveni yahaye ikaze Kanye West na Kim Kardashian ababwira ko igihugu ayobora ari icy’abantu bose, yababwiye ko ari ho nkomoko y’ikiremwa muntu ko n’abazungu ari ho baturuka by’umwihariko muri Afurika.Yakomeje avuga ko aba bashyitsi bakomeye mu myidagaduro yo muri Amerika bishimiye amazina y’ikigande yabahaye ubwo bahuraga.

Umuraperi Kanye West yabwiye Museveni ko yishimiye kuba ari muri Uganda ndetse ko ahafata nk’ahantu afite urugo rwe rwa kabiri nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kanye West, umugore we Kim Kardashian ndetse n’ikipe imufasha mu by’umuziki bageze muri Uganda ku wa gatandatu tariki ya 13 Ukwakira 2018 kugira ngo azahafatire amashusho y’album ye ya munani azasohora mu gihe kiri imbere. Museveni yabifurije kuzagirira ibiruhuko byiza muri Uganda.

Bamuzaniye impano y’inkweto
Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko kanye West na Kim Kardashian bishimiye kuba bari muri Uganda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger