Kanye West yarize ubwo yasabaga imbabazi ku magambo aherutse gutangaza k’ubucakara bw’Abirabura
Kanye West yafashwe n’ikiniga ubwo yari mu kiganiro kuri radiyo asaba imbabazi ku byo yavuze mu minsi ishize avuga ko kuri we abona imyaka yose abirabura bamaze mu bucakara yumvikana nk’aho yari amahitamo yabo.
Uyu muhanzi yavuze ko mubyukuri atabona amagambo asabamo imbabazi ngo azihabwe , yagize ati “Sinzi ko narabonye uburyo bwanyabwo nasabamo imbabazi buri muntu wese wababajwe ni byo navuze k’ubucakara.”
Ubwo yari mu kiganiro na radiyo yo mu mujyi wa Chicago WGCI 107.5 Wednesday ababaye cyane yafashe umwanya asaba imbabazi , “Ndashaka gufata uyu mwanya ngasaba imbabazi abantu bose nakomerekeje kubwa biriya navuze k’ubucakara.”
Uyu muraperi w’imyaka 44 yahakanye iby’umwuka mubi (beef) wavuzwe hagati ye na Drake avuga ko aribyo abanu bahimba ndetse anagaruka kubye na Trump ibintu byatumye yotswa igitutu na bamwe mu bafana be aryozwa ko yari aherutse kugaragaza ko akunda Perezida Donald Trump ndetse agatungurana mu magambo yumvikanisha ko amufata nk’umuvandimwe we.
Kanye West ubwo yari mu kiganiro cyari cyiganjemo impaka yagiranye na bamwe mu banyamakuru ba TMZ mu biro byayo, Kanye West yagize ati “Iyo wumvise imyaka 400 y’ubucakara[…]Imyaka 400 koko? Ibyo byumvikana nk’amahitamo.”
Ibi bikaba byari byakuruye impaka nyinshi haba mu cyumba cyabereyemo ikiganiro ndetse no ku mbuga nkoranyambaga usangaho ubutumwa bwinshi n’amafoto amuninura ku byo uyu muraperi yavuze, hakaba n’abagaragaje kumirwa cyane bafata ifote ye bamuhindura isura bamusanisha n’abazungu.