AmakuruPolitiki

Kanye West yahaye Perezida Museveni impano y’inkweto zitabonana(Amafoto)

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yashimiye umuraperi Kanye West wamuhaye impano y’inkweto zo mu bwoko bwa supress y’umweru ishashagirana.

Uyu muraperi w’Umunyamerika n’umugore we Kim Kardashian bari muri Uganda, aho baje gufatira amashusho azakoreshwa muri Album y’uyu muhanzi iteganyijwe gusohoka mu kwezi gutaha.

Aba bombi babonaniye na Perezida Museveni ku biro bye biherereye i Entebbe. Umuhuro w’aba bombi wanitabiriwe na Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Museveni cyo kimwe n’abandi bo mu muryango we.

Perezida Museveni yavuze ko we n’uyu muraperi wari kumwe n’umugore we bagiranye ibiganiro bigamije guteza imbere ubukerarugendo n’ubugeni muri Uganda.

Yanamushimiye ku muguru w’inkweto zitabonana yamuhaye.

Ati”Mpaye ikaze muri Uganda abanyabirori b’abanyamerika Kanye West na Kim Kardashian. Nagiranye ibiganiro biryoshye nabo bijyanye n’uko twateza imbere ubukerarugendo bwa Uganda ndetse n’ubugeni. Ndashimira Kanye ku mpano ya superesi z’umweru yampaye. Nimuryoherwe n’ibihe byanyu muri Uganda.”

Perezida Museveni na we yabahaye impano ya “Sowing the Mustard Seed”, igitabo perezida Museveni yanditse.

Kanye West na Perezida Yoweri Museveni bahuriye ku kuba ari nshuti za Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, bakaba baranamushyigikiye ubwo yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu cy’igihangage.

Museveni ashyikiriza Kim Kardashian igitabo yanditse.
Museveni ari kumwe na Kanye West cyo kimwe n’umugore we.
Ibiganiro hagati y’impande zombi i Entebbe.
Kanye West ahagararanye na Muhoozi, umuhungu wa Museveni.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger