AmakuruPolitiki

Kampala: Umutekano wakajijwe mbere y’uko Bobi Wine ushobora guhabwa igihano cy’urupfu ahagera

Depite Robert Kyagulanyi[Bobi Wine] wari umaze ibyumweru birenga bibiri muri leta zunze ubumwe za Amerika aho yari yaragiye kwivuza ibikomere yatewe n’iyicarubozo yakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda, ategerejwe i Kampala kuri uyu wa kane.

Aganira na The Guardian, Bobi Wine yavuze ko azagera muri Uganda kuri uyu wa kane n’ubwo afite ubwoba bw’uko leta ya Uganda ishobora kongera kumukorera ibya mfura mbi.

Bobi yavuze ko agomba kugaruka mu gihugu cye mu rwego rwo gushimangira ko “Ubutegetsi bwa rubanda buri hejuru y’abantu baburiho”

Ati”Ndamutse ntekereje ku bibi bishobora kumbaho, byaba ari ubusazi gusubirayo. Gusa ndashaka kuba mu rugo. Hari miliyoni 40 z’abaturage bakeneye ikizere, ngomba kujyayo ngahura na bo uko byagenda kose.”

Amakuru aturuka i Kampala avuga ko leta ya Uganda iyobowe na Perezida Yoweri Museveni yamaze gukaza umutakano i Kampala mbere y’uko uyu muhanzi wahindutse umunya Politiki ahagera.

Ikinyamakuru The Observer cyavuze ko Urugo rwe rwamaze koherezwaho abasirikare.

Bobi Wine yahagurutse i Kampala ku wa 01 Nzeri yerekeza i Washington DC muri Amerika, nyuma y’ibyumweru birenga 2 yari amaze afunzwe.

Byitezwe ko mu kwezi gutaha uyu muhanzi wahindutse umudepite azagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo yiregure ku byaha by’ubugambanyi ashinjwa. Mu gihe yaba ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igihano cy’urupfu nk’uko amategeko ya Uganda abivuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger