AmakuruPolitiki

Kampala: Ibintu bikomeje guhindura isura kubera ifungwa rya Bobi Wine-Amafoto

Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, amasasu n’ibyuka biryana mu maso ni byo byavuzaga ubuhuha mu mihanda ya Kiseke, Nyamirembe no mu nce za Kikuubo i Kampala ubwo Polisi n’igisirikare bya Uganda byatatanyaga abigaragambirizaga ifungwa rya Bobi Wine.

Mu kivunge cy’abigaragambyaga humvikanaga amajwi y’indirimbo zisubiramo Slogan ya Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine igira iti”Imbaraga z’abaturage, imbaraga zacu” ari na ko basaba ko yarekurwa.

Magingo aya ababarirwa mu macumi ni bo bamaze gufatirwa muri iki gikorwa cyari kiyobowe na ACP Dennis Namuwooza.

Abigaragambya bashinja leta ya Uganda gufata ikanakorera iyicarubozo abadepite barimo Bobi Wine, Francis Zaake ndetse n’abo bari kumwe umwo bwafatwaga ku wa mbere w’icyumweru gishize, nyuma y’ubushyamirane bwabaye hagati y’abashyigikiye Kassiano Wadri ndetse n’abashyigikiye Nusura Tiperu wo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi.

Ubu bushyamirane bwabereye muri Arua bwasize Yasin Kawuma wari umushoferi wa Bobi Wine yishwe, mu gihe abandi bagera kuri 30 barimo abadepite n’abanyamakuru bahise batabwa muri yombi.

Iyi myigaragambyo y’uyu munsi ije ikurikira iyabereye ahitwa Mityana ku munsi w’ejo. Iyi myigaragambyo yaguyemo umuntu umwe wishwe arashwe, mu gihe abandi 5 bayikomerekeyemo nyuma y’ubushyamirane bwabasakiranije n’abapolisi.

Polisi ya Uganda ivuga ko yarashe kuri Tagisi bari barimo, nyuma yo kuyihagarika bikarangira umushoferi wayo yanze guhagarara.

Uyu mupolisi yahisemo gutoragura uyu mwana wari watawe n’ababyeyi be.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger