Amakuru

Kamonyi:Polisi yataye muri yombi abari barajujubije abaturage

Mu Murenge wa Runda w’ Akarere ka Kamonyi, Polisi y’ u Rwanda yahafatiye abajura babiri maze ibasangana Miliyoni enye z’ Amafaranga y’ u Rwanda bakeka ko bari bibye mu modoka bamennye ikirahuri bagatwara miliyoni enye na magana tanu.

 

Aba basore bafatiwe mu Kagari ka Muganza ku wa 3 Nyakanga 2023. Maze bahita bashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Runda kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha cy’ubujura bakurikiranyweho ariko amafaranga bafatanywe yo yasubijwe nyirayo.

 

Kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru Polisi yahawe n’uwari wibwe avuga ko abajura bamennye ikirahure k’imodoka ye maze bagatwara igikapu cyarimo miliyoni 4.5 yari aje guhemba abakozi aho yubakisha inzu. Abapolisi bahageze bafatanyije n’abaturage  gukurikirana benengango maze baza kubagwa gitumo bagifite cya gikapu, barebyemo basanga basigaranyemo miliyoni 4 Frw.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru n’abagize uruhare bose mu ifatwa ry’ababajura no kugaruza amafaranga yari yibwe maze akomeza aburira abishora mu bujura biyumvisha ko ariho bazakura imibereho cyangwa ariyo nzira yageza ku iterambere ko bakwiye guhinduka  kuko batazihanganirwa, bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger