Amakuru

Kamonyi: Umuturage aratakambira ubuyobozi ngo bumufashe kubona aho arambika umusaya

Mu Murenge wa Runda w’ Akarere ka Kamonyi ku mugoroba w’ ejo ku wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023. Umuturage wo mu Mudugudu wa Nyagacaca w’ Akagari ka Ruyenzi witwa Nzaramba Jean Pierre yahuye n’ impanuka maze inzu ye irashya irakongoka. Hakaba ahataramenyekana icyateye iyo nkongi nubwo hakekwa ko yaba yatatewe n’ ibura rya hato na hato ry’ umuriro wabaye muri ako gace mbere y’ uko iyo nzu ishya.

Amakuru dukesha Intyoza avuga ko ubwo iyo nzu yashyaga nyirinzu atari ahari ko ahubwo hari umukozi ari nawe wabashije gutabaza. Ubwo umunyamakuru yegeraga umukozi wo muri urwo rugo wabonye ibyabaye ngo agire icyo abivugaho yavuze ko nawe hatangira gushya atabibonye kuko yari mu gikoni ahubwo nawe yatabajwe n’urusaku n’ amarira y’ abana b’ umukoresha we bavuga ngo “umuriro”

Nsanzumuhire Celestin,Umukozi wo mu rugo kwa Nzaramba yagize ati: “Utwana dutoya nitwo twatumye menya ibibaye kuko nari mu gikoni numva dusakuza turira tuvuga ngo umuriro, ngisohoka mbona inzu yafashwe ndwana no kugira ngo ntwegezeyo, ngize ngo ninjire mu nzu n’abandi bari hafi baje batabaye tubona umuriro ubaye mwinshi, turatabaza ariko ntacyo twabashije gukuramo”.

Nzaramba ubwo yaganirizaga itangazamkuru yavuze ko ashimira Police yatabariye ku gihe ikazana kizimyamwoto kuko byatumye inzu z’ abaturanyi zo zidashya nubwo iye yahiye igakongoka ntihagire n’ icyo ayiramuramo. Yakomeje avuga ko inzu ye yahiriye ibintu bifite agaciro gasaga miliyoni icumi ndetse nayo ikaba yari ifite agaciro ka miliyoni 80 z’ Amanyarwanda.

Abajijwe niba inzu ye yari ifite ubwishingizi yavuze ko nta bwishingizi yari yarayishyizemo bityo anaboneraho gusaba Ubuyobozi ubufasha kugira ngo abashe kubaka abana n’ umuryango abone aho abatuza.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger