AmakuruAmakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Kamonyi: Umugore yataye uruhinja mu musarane avuga ko atari aziko abyara uwo munsi

Mu masaha y’umugforoba wo ku wa Kabiri tariki 3 Nyakanga 2018 mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bitare ho mu Murenge wa Karama, umubyeyi yataye uruhinja mu musarane abajijwe icyabimuteye avuga ko yagiye mu bwiherero ataziko ari bubyare uwo munsi abyaye umwana agwa mu musarane atyo.

Amakuru ava muri aka karere avuga ko Imana yakingiye akaboko uru ruhinja kuko rwahise rukurwa mu musarane barujyana kwa muganga na nyine , ngo ntabwo uyu mwana yapfuye aracyariho.

Nyuma y’uko uru ruhinja rukuwe mu musarane rukiri ruzima ku mugoroba w’uyu wa kabiri tariki 3 Nyakanga 2018 ahagana ku isa kumi n’ebyiri, rwo na nyina bahise bajyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo yaba uru ruhinja yaba na nyina bitabweho.

Uyu mubyeyi yahakanye ibivugwa ko yashatse kwihekura uwo yari yibarutse avuga ko ibyamubayeho atari yabigambiriye.

Yagize ati “Ntabwo nari mfite gahunda yo kumuta mu musarane, nagiye muri wese agwamo, inda nari nayiriweho uretse ko ntari nzi ko ndi bubyare uyu munsi, ibyabaye si nabishakaga nanjye byantunguye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama Nsengiyumva Celestin yavuze ko urwo ruhinja rwatabawe n’ abaturage n’ ubuyobozi bw’ umudugudu.

Yagize ati “Amakuru amaze kumenyekana, ubuyobozi bw’Umudugudu buri kumwe n’abaturage bahise bakura umwana muri tuwarete byihuse ku gira ngo atagira ikibazo.”

Avuga ko umwana yakuwemo ari muzima bahita bamwirukankana ku bitaro bya Remera-Rukoma, bakamarayo igihe kinini kugira ngo bataramenya ko umwana ameze neza, nyuma abanganga bakababwira umwana nta kibazo yagize.

Mu gihe uyu mubyeyi wari ushatse kwihekura ari kwitabwaho n’abaganga, amakuru avuga ko namara kumererwa neza azahita abazwa na Polisi icyabimuteye kugirango harebwe niba koko yarabikoze abigambiriye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger