AmakuruAmakuru ashushye

Kamonyi: Umugabo amaze imyaka irenga 5 afungiranye mu nzu y’umugore we

Umusaza w’imyaka 84 y’amavuko witwa Kabayija Berechmas aratabariza umuvandimwe we witwa Munyakazi Desire bivugwa ko amaze imyaka isaga 5 yarafungiranywe mu nzu n’umugore we,ndetse akanamburwa uburenganzira,ngo dore ko bapfusha ntatabare,bashyingira ubukwe ntabutahe.

Uyu musaza yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko umuvandimwe we batakimubona kubera ko umugore we bashakanye witwa Nyiransabimana Anne Marie wafashe icyemezo cyo kumufungirana mu rugo ndetse nabo ababuza kumusura.

Uyu musaza yagize ati “Hashize imyaka 5 cyangwa 7 ariko akaba ari hano mu Rwanda.Naramugaye ariko mu kumugara kwanjye nkabaza aho ari.Naje kumenya ko bamujyanye ku Gisenyi,njyayo ngezeyo abo mu rugo barankingirana kandi mukurikiyeho iki?,kumusura no kugira ngo mbonane nawe.Bukeye mu gitondo nahise nigarukira.”

Uyu musaza yakomeje avuga ko yakomeje kubaririza aza kumenya ko uyu muvandimwe ari i Kigali I Karama,arayoboza amusanga imbere y’inzu yari acumbitsemo ameze nk’impunzi.

Uyu musaza yavuze ko bwo yajyaga gusura uyu muvandimwe we bwa mbere,yahuye na muramu we amubwira ko atagomba kuzagaruka kubasura ndetse ko na nimero ye ya telefoni yayisibye.

BTN yavuze ko yasanze uyu musaza i Runda mu karere ka Kamonyi aje gushakisha amakuru ngo amenye ko umuvandimwe we akiriho cyangwa niba yarapfuye ndetse ngo amuzaniye umwana we w’umukobwa w’imyaka 13 yabyaye hanze akamuta kuko ngo uyu atarakandagira mu ishuri kubera ubukene.

Uyu musaza ageze ku rugo uyu muvandimwe we abamo,umukozi yahise afunga inzugi zose kugira ngo atinjira.

Uyu musaza yagize ati “Tugenda dupfusha abantu,tugakora n’amakwe ariko umugabo uramuhamagara ntafate telefoni.Nongeye guperereza menya ko bimukiye hano.Umuntu yanyoboye aha ngaha mbahamagaye ngo bankingurire umukozi arambwira ngo nta bahari.”

Abajijwe impamvu akeka yaba ituma umugore afungirana umuvandimwe we,yagize ati “Nanjye nicyo kimbabaza,umuntu afunze nk’ingurube.”

Umukozi w’uyu Nyiransabimana yabwiye BTN ko nawe asiga afungiranwe kugira ngo hatagira uwinjira mu gipangu.Ati “Baba basize bafunze ngo ku bw’umutekano w’urugo rwabo.Urufunguzo baba barujyanye.”

Abaturanyi babwiye BTN ko uyu Munyakazi batajya bamuca iryera kuva yagera muri uru rugo ndetse ngo bari bazi ko haba umugore gusa.

Umuryango w’uyu mugabo uvuga ko bagerageje kubwira ubuyobozi iby’iki kibazo ariko ngo ntacyo bukora kubera impamvu zirimo na ruswa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger