Kamonyi: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi 5 bafashwe batema ishyamba rya Leta
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge tariki ya 16 Mata yafashe abantu Batanu barimo gutema ishyamba rya Leta riherereye mu murenge wa Gacurabwenge akagari ka Gahinga, umudugudu wa Ryabimata.
Abafashwe ni Kayitare Berchimans w’imyaka 45, Sindambiwe Michel w’imyaka 37, Nyirabahire Monica w’imyaka 32, Nyirabarera Anathalie w’imyaka 64 na Nyambuga Consolée w’imyaka 68.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko Polisi yari imaze iminsi ifite amakuru ko iryo shyamba ryangizwa n’abantu bataramenyekana baritemamo ibiti bakabyasamo inkwi, zimwe bakajya kuzigurisha izindi bakazicana mu ngo zabo.
Yagize “Tukimara kubona ko ririya shyamba ririmo gutemwa twahise dutegura igikorwa cyo gufata abaryangiza. Ku mugoroba wa tariki 16 Mata ahagana saa 18h30 nibwo twafashe bariya bantu batanu barimo gutemamo ibiti. ”
CIP Twajamahoro akomeza avuga ko abafashwe bari bamaze kwangiza igice kinini cy’iryo shyamba. Yaboneyeho gukangurira abaturage kugira uruhare mu kurinda amashyamba n’ibindi bidukikije.
Ati “Abaturage tubagaragariza ko kwangiza amashyamba ari icyaha gihanwa n’amategeko, kabone niyo ryaba ari ishyamba ryawe witereye mbere yo kurisarura ubanza kubyakira uburenganzira. Tubagarahariza ko amashyamba ariyo akurura imvura ndetse akatugezaho umwuka mwiza duhumeka, abaturage tubasaba kugira uruhare mu kuyabungabunga babona uyangiza bakihutira gutanga amakuru.”
Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaka (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.
Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).