AmakuruAmakuru ashushye

Kamonyi: Polisi yafashe abantu 7 bashinjwa kwiba bitwaje imihoro n’izindi ntwaro gakondo

Kuwa Kane tariki 30 Nzeri 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe abantu Barindwi bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro. Bafataniwe mu mirenge ya Rukoma na Ngamba yose yo mu Karere ka Kamonyi.

Mu Murenge wa Ngamba mu Kagari ka Kazirabonde, mu Mudugudu wa Rugarama hafatiwe Kirezi Evode w’imyaka 30, Segatwa Martin w’imyaka 40, Niyigaba Jean Pierre w’imyaka 28, Sibomana Vianney w’imyaka 42, Twagirimana Gaspard w’imyaka 60.

Ni Mu gihe mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Bugoba, Umudugudu wa Nyenge hafatiwe uwitwa Rugira Adolphe w’imyaka 45, muri uyu murenge kandi mu Kagari ka Mwirute, Umudugudu wa Rugarama hafatiwe Maniraguha Xavier w’imyaka 36.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bose bafashwe biturutse ku mikoranire n’abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze binyuze mu gahanahana amakuru.

Yavuze ko bariya bantu ari bamwe mu bamaze iminsi bavugwa n’abaturage ko babatega bakabakubita ndetse bakanabatema bagamije kubambura ibyo bafite.

Yagize ati” Abaturage bari bakunze kuvuga ko hari abantu babatega cyane cyane ku mugoroba bakabashikuza ibyo bafite ndetse kuko baba bitwaje imihoro hakaba ubwo babatemye.

Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bo mu mirenge ya Ngamba na Rukoma bahaye Polisi amazina y’abacyekwa bose hatangira igikorwa cyo kubashaka. Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri hakaba hafashwe abantu Barindwi.”

Yakomeje avuga ko bariya bantu iyo bamaraga kwambura no gukubita abo mu Murenge umwe bahitaga bajya mu wundi mu rwego rwo kwihisha ariko uyu munsi 7 bafatiwe mu cyuho bafite imihoro bakoreshaga muri ubwo bujura. Abandi bashoboye gucika ariko bajugunya imihoro bari bafite.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagarutse ku kamaro k’abaturage mu kwicungira umutekano by’umwihariko gutangira amakuru ku gihe. Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gutabara no kuburizamo ibyaha ndetse no gufata abacyekwaho ibyaha bose.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hatangire iperereza.

Si ubwa mbere muri uyu murenge wa Rukoma hafatirwa abantu nk’aba bahungabanya umutekano w’abaturage.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

RNP

Twitter
WhatsApp
FbMessenger