Kamonyi: Mwirinde ingengabitekerezo ya Jenoside mwimakaze ubumwe bw’abanyarwanda dusigasire ibyagezweho
Ubu ni ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma ku Ishuri ribanza rya Gisenyi( EP Gisenyi) none tariki ya 19 Mata 2023. Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Remera ku rwego rw’Umurenge wa Rukoma.
Iki gikorwa kitabiriwe na Nyakubahwa Depite Uwera Kayumba Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Sylvere Nahayo, Abayobozi, inshuti, abavandimwe n’abaturage b’Umurenge wa Rukoma.
Mu rwego rwo kuzirikana no guha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside, gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabimburiwe no gushyira indabo ku musozi wa Cyatenga ahacukurwaga amabuye y’agaciro hakaba ahantu hiciwe urw’agashinyaguro Abatutsi muri Jenoside maze imibiri yabo ikajugunywa mu birombe by’amabuye.
Umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa ni Nyakubahwa Uwera Kayumba Alice umudepite mu Nteko Ishingamategeko akaba yifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Rukoma maze atanga ikiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse anagaragaza aho u Rwanda rugeze Rwiyubaka.