Kaminuza y’u Rwanda igiye kongera gutanga amafaranga ku banyeshuri bimenyereza umwuga
Kaminuza y’u Rwanda igiye gukorana n’ Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC) kura ngo harebwe neza abanyeshuri bakwiriye guhabwa amafaranga abafasha kwimenyereza umwuga.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles Murigande, yabwiye The NewTimes ko UR na Minisiteri y’Uburezi bari kureba uburyo abanyeshuri bamwe bajya bahabwa amafaranga abafasha mu kwimenyereza umwuga.
Ati “Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’iy’Imari bazareba uburyo bwo gutanga ibihumbi 30 Frw kuri buri munyeshuri uyakeneye. Abanyeshuri bizasaba ko bajya gukorera kure y’aho biga, bakeneye ubufasha bwisumbuyeho nibo bazafashwa.”
UR yari yahagaritse ibyo gutanga amafaranga agenewe kwimenyereza umwuga mu 2015 ku banyeshuri bayo kubera uburyo byasabaga amafaranga menshi ubwo ibijyanye no kwimenyereza umwuga byari bikuwe mu nshingano za Minisiteri y’Uburezi bigashyirwa mu maboko ya Kaminuza.
Murigande yongeyeho ko mu biganiro na HEC, ikibazo cyo gusubizaho amafaranga agenewe kwimenyereza umwuga cyaganiriweho ariko nticyafatirwa umwanzuro kubera ubwinshi bw’amafaranga asabwa.
Ku bw’ibyo, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yo yatanze igitekerezo cyo kugabanya abagenerwa aya mafaranga hakitabwa ku bayakeneye byihariye bazajya batoranywa n’abayobozi ba koleji.
Kaminuza y’u Rwanda ifite koleji esheshatu. Abanyeshuri 23,000 mu 32,000 bayigamo bagenerwa buruse ya buri kwezi ndetse aba mbere bari bemerewe amafaranga yo kwimenyereza umwuga.