Kakule Mugheni yasobanuye impamvu Abakinnyi ba Rayon Sports bishimiye insinzi basa naho basekura isombe
Ku mukino uherutse guhuza Rayon Sports na Kiyovu Sports warangiye Abareyo batahanye amanota Atatu batsinze Kiyovu igitego 1-0, Abakinnyi biyi kipe bagaragaye nyuma y’umukino bishimira insinzi basa naho bari gusekura isombe.
Kakule wahoze akinira Kiyovu Sports avuga ko ari isombe basekuraga ariko ngo ntabwo ari Kiyovu Sports bishimaga hejuru ndetse avuga ko ari abafana babitangije nabo bakabakurikira.
Hari mu mukino w’umunsi wa 21 utarakiniwe igihe bitewe n’abakinnyi b‘amakipe yombi bari mu ikipe y’igihugu wabaye tariki ya 28 Werurwe 2019.
Umukino waje kurangira ari igitego 1 cya Rayon Sports ku busa bwa Kiyovu Sports iba inabatwaye amanota 3 gutyo.
Mbere y’uyu mukino hari hagaragaye amashusho ya Kakule Mugheni arimo asekura isombe. Isombe ni kimwe mu bintu bakunze gusererezaho Kiyovu Sports, bamwe babifashe nk’ubushotoranyi.
Ubwo umukino wari urangiye, abakinnyi ba Rayon Sports bishimiye iyitsinzi mu buryo bumeze nko gusekura.
Kakule akaba yatangeje ko barimo basekura isombe ariko atari isombe ya Kiyovu Sports nk’uko bamwe babikegaga ndetse ko ntanaho bihuriye.
Yagize ati”Kuriya kwishimira igitego ntabwo ari ibintu bya hatari ni ukwishimira igitego gusa, ni ugusekura isombe ariko ntabwo ari isombe ya Kiyovu Sports nukuri, impamvu twabikoze ku mukino wa Kiyovu Sports ni uko ari abafana babishyize mu mutwe ariko ntabwo ari twebwe.”
Kakule Mugheni Fabrice umwaka w’imikino ushize yakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports ariko aza gutandukana nayo bitewe n’uko batumvikanaga neza bitewe n’ibirarane by’imishahara bari bamufiiye yahise agaruka muri Rayon Sports yahoze akinira.