AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Kaguta, Kagame na Ndayishimiye bamwe mubagenewe ubutumwa na Odinga

Umunyapolitiki Raila Odinga uhatanira umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yashimiye Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, barimo Perezida Paul Kagame, William Ruto na Yoweri Museveni bakomeje kumutera ingabo mu bitugu.

Raila Odinga yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024 ubwo Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahuriraga muri Kenya mu gushyigikira uyu munyapolitiki mu gutangiza ibikorwa byo guhatanira uyu mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iki gikorwa, barimo Perezida William Ruto wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Samia Suluhu Hassan na Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo.

Ni mu gihe Perezida Paul Kagame yahagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererame ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen. (Rtd) James Kabarebe.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Gervais Ndirakobuca muri iki gikorwa cyanitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Oluṣẹgun Ọbasanjọ wabaye Perezida wa Nigeria ndetse na Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania.

Mu butumwa Raila Odinga yatanze nyuma y’ibi biganiro, yagize ati “Nshimiye Perezida Ruto, Museveni, Suluhu, Kiir, Kagame, Ndayishimiye, Kikwete, na Obasanjo ku bwo kunshyigikira, kuntera ingabo mu bitugu no gutangiza ubukangurambaga bwo kuyobora Komisiyo ya AU.”

Yakomeje agira ati “Dushyize hamwe, birashoboka ko twazana amahoro, iterambere na Afurika y’uburumbuke. Urugendo ruratangiye.”

Raila Odinga uri guhatanira kuzaba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagiye agirira ingendo mu Bihugu bitandukanye byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho muri Weruwe uyu mwaka yakiriwe na Perezida Paul Kagame, na we wamusezeranyije ko amushyigikiye kuri kandidatire ye.

Aya matora ya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, azaba muri Gashyantare umwaka utaha, ubwo hazaba hashakwa uzasimbura Umunya-Chad Moussa Faki Mahamat uzaba arangije manda ze ebyiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger