Kagere Meddie yavuze icyo we n’abagenzi be bashakaga mu izamu rya Azam FC
Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC, Kagere Meddie ukomeje kwigaragaza neza muri iyi kipe asanzwe akinira, yavuze icyo yashakaga mu izamu rya Azam Fc nyuma yo kuyinjiza igitego mu mukino wahuje aya makipe yombi.
Nk’uko byagaragaye ku ifoto yafashwe muri uyu mukino, byagaragaraga ko Kagere Meddie n’abandi basore bakinana hari ikintu basaga naho bari gushaka mu izamu rya Azam Fc nyuma y’uko yari amaze kuyitsinda igitego mu mukino wa shampiyona.
Yavuze ko ibyo yakoze bwari uburyo bwo kwishimira igitego ko ntakindi kintu kidasanzwe yashakagamo. Yakomeje avuga ko yarimo areba niba umupira utapfumuye urushundura kuko ntawo yabonaga.
Uyu mukino wabaye taliki 22 Gashyantare 2019 mu mukino wa shampiyona batsinzemo Azam FC 3-1 harimo ibitego 2 bya Kagere Meddie umaze gutsinda ibitego 11 muri shampiyona ya Tanzania.
Iyi foto yafashwe ku munota wa 77 w’umukino ubwo Kagere Meddie yamaraga gutsinda igitego cya 3 ari nacyo cya kabiri cye muri uyu mukino, ku mupira mwiza yahawe na Clatous Chama.
Nyuamy’iki gitego nibwo yahise ajya mu izamu aho yateye umupira asa nuwushaka maze bagenzi be baramukurikira basa n’abamufasha kuwushaka, avuga ko yarimo areba niba utapfumuye urushundura.
Avuga ko ibi byose yabikoze mu buryo bwo kwidagadura kuko n’umukino w’umupira w’amaguru ari umwe mu myidagar=duro ituma benshi bishyima.
Meddie Kagere yinjiye muri Simba SC muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-19, ubu mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe akaba amaze gitsinda ibitego 11 muri shampiyona ya Tanzania.