Kagere Meddie yacunguye ikipe ya Simba Sc
Nyuma y’igihe kinini Abanya-Tanzaniya bongeye kuririmba Kagere Meddie wakuye ikipe ya Simba SC aho umwami yakuye busyetE nk’uko umunyarwanda yabivuze.
Mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabaye ku munsi w’ejo hashize, iyi kipe yasuye Dodoma Jiji, ni umukino wabanje kugora cyane ikipe ya Simba SC.
Meddie Kagere wirengagijwe cyane muri iyi minsi yinjiye mu kibuga ku munota wa 63 asimbuye Mhilu.
Ntago byaboroheye kwivana imbere ya Dodoma Jiji yari yabakiriye kuko byabasabye gutegereza umumota wa 70.
Uyu rutahizamu yaje nk’umucunguzi kuko nyuma y’iminota 6 yahise abonera Simba igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Chris Kope Mugalu. Umukino warangiye ari 1-0.
Nyuma yo gucungura Simba SC akayihesha intsinzi, biteganyijwe ko Meddie Kagere agomba guhita aza mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu izakina na Uganda mu cyumweru gitaha mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.
Ibi byaje nyuma yuko hakomeje kuvugwa ko Kagere Meddie yaba atabanye neza n’umutoza wa simba sc Didier Gomes da Rosa akaba ariyo mpamvu atajya amubanza mu kibuga ariko aho rukomeye akamwitabaza.
Iki gitego Kagere Meddie yatsinze cyari igitego cye cya mbere muri uyu mwaka w’imikino nyuma yuko byavuzweko ashobora kuba atishimiye iyi kipe kuva yatandukana n’uwari umuvugizi wayo Haji Sunday Manara werekeje muri Young Africans.
Muri iyi kipe umwuka ntiwari mwiza kuko yari imaze imikino 2 idatsinda aho yatsinzwe na Young Africans 1-0 ikananganya na Biashara United 0-0 ikaba iherutse no gutandukana n’uwahoze ari umuyobozi wayo mukuru Mohammed Dewji nk’umuyobozi mukuru wayo.