AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Kagere Meddie wifuzwaga na APR FC yamaze gusinyira Simba ya Haruna Niyonzima

Rutahizamu w’umunyarwanda Meddie wari usanzwe akinira Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Simba Sports Club yo muri Tanzania, nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye n’iyi kipe y’i Nairobi.

Kagere yafashe icyemezo cyo kujya muri iyi kipe isanzwe inakinamo kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima, nyuma yo kunaniranwa na Gor Mahia mu biganiro byo kumwongerera amasezerano yari amaze iminsi agirana na yo.

Amakuru dukesha Sportika yo muri Kenya avuga ko Kagere yasinye uyu munsi, nyuma y’uko ikipe ya Gor Mahia igenjeje gake ibiganiro byo kumwongerera amasezerano yagombaga kurangirana n’itariki ya 30 Kamena.

Iyi nkuru yabaye inshamugongo ku bakunzi b’iyi kipe ya Rubanda nyamwinshi muri Kenya, bijyanye n’ibyo uyu musore yari yarabakoreye mu gihe yari ayimazemo.

Ni mu gihe kandi mu minsi ishize uyu musore yari yatangaje ko yifuza kongera amasezerano muri iyi kipe, mu gihe yaba imuhaye ibyo yayifuzagaho.

Kagere Meddie kandi yifuzwaga cyane n’ikipe ya APR FC ya hano mu Rwanda, yashakaga ko agaruka agatera ingabo mu bitugu ubusatirizi bwayo.

Kugenda kwa Kagere ni igihombo gikomeye cyane ku kipe ya Gor Mahia igifite amarushanwa menshi yo gukina, harimo irya CECAFA Kagame Cup igomba kwitabira mu mpera z’iki cyumweru, ndetse n’imikino y’amatsinda ya Total CAF Confederations Cup ikibarizwamo.

Kagere Meddie si we mukinnyi wenyine wa Gor Mahia ukomeje wifuzwaga n’andi makipe kuko abakinnyi barimo Jacques Tuyisenge, Francis Kahata na George Odhiambo na bo bahanzwe amaso n’amakipe ya Simba na Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger