AmakuruImikino

Kagere Meddie mu nzira zo kongera amasezerano muri Gor Mahia

Rutahizamu Kagere Meddie ukinira ikipe ya Gor Mahia mu gihugu cya Kenya yatangaje ko yiteguye kumva ibyo iyi kipe izamuha mu rwego rwo kugira ngo akomeze kuyikinira.

Ibi bije nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko uyu musore ashobora gusohoka muri iyi kipe akerekeza mu makipe yo muri Tanzania, dore ko Simba Sports Club na Young Africans zari zatangaje ko zifuza uyu musore.

Uyu musore kandi yifuzwaga cyane n’ikipe ya APR FC yifuzaga kumuzana mu rwego rwo kongera imbaraga ku ruhande rw’ubusatirizi bwayo.

Aganira n’itangazamakuru ku munsi w’ejo, Kagere yagize ati” Nasinyanye na Gor Mahia amasezerano y’igihe gito gusa niteguye kumva ibyo bazampa mu rwego rwo kongera amasezerano yo kuhaguma. Ibiganiro bishobora gukomeza, mu gihe twakwemeranya niteguye kuguma aha nkanakomeza gukora ibyo nkora neza.”

Kagere Meddie afitanye amasezerano na Gor Mahia agomba kurangirana n’uku kwezi Kwa Kamena, gusa hari amahirwe menshi ko azongera andi dore ko ari muri bamwe mu bafatiye runini Gor Mahia adahwema gutsindira ibitego umukino ku mukino.

Kagere unayoboye bagenzi be mugutsinda ibitego byinshi muri shampiyona n’ibitego 8 yabwiye urubuga rw’iyi kipe ko yishimiye cyane kuba ari we uyoboye abandi kandi ko na bagenzi be babimushimira.

Ati” Nk’umwataka, akazi kanjye ni ugutsinda ibitego kandi ndashima Imana ku kuba narashoboye kubitsinda. Ni umugisha ukomeye kandi byose mbigeraho mfashijwe na bagenzi banjye.”

Kagere Meddie anaheruka gufasha ikipe ye ya Gor Mahia kwegukana igikombe cya Sports Pesa Super Cup, nyuma y’uko we na Jaccques Tuyisenge bafashije ikipe yabo gutsinda Simba Sports Club ibitego 2-0 ku mukino wanyuma.

Kagere na Jacques Tuyisenge ni bamwe mu nkingi za mwamba Gor Mahia igenderaho.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger