Kagere Meddie ayoboye urutonde rw’abakiniye Amavubi bahawe ubwenegihugu bw’ u Rwanda
Abakinnyi batandukanye barimo Meddie Kagere, Lomami Marcel, murumuna we Lomami Andre, Peter Otema (wamenyekanye nka Peter Kagabo), na Cyiza Hussein bamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ikibazo cy’ibyangombwa ku bakinnyi b’Abanyamahanga bakiniye ikipe y’igihugu Amavubi cyagarutsweho cyane nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ryamburiye abenshi muri aba bakinnyi ibyangombwa byo gukinira u Rwanda.
Intandaro y’ibi byose yaturutse ku kibazo cyatejwe na Daddy Etekiama( Daddy Birori) muri 2014 wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi afite ibyangombwa bihabanye bikarangira u Rwanda rusezerewe na Congo Brazzaville mu majonjora yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika, kandi nyamara u Rwanda rwari rwatsinze Congo Brazza y’umutoza Claude Le Roy.
Ikigo kibishinzwe cyatangaje ko aba bakinnyi bose bakiniye Amavubi nta bwenegihugu bw’u Rwanda bafite, n’ubwo bakinaga nk’abanyarwanda, ndetse barimo n’uwabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu nyakwigendera Ndikumana Hamad Kataut.
Byarababaje, ndetse binababaza cyane abakunzi b’umupira w’amaguru bamwe barimo na Karekezi Olivier wabaye kapiteni w’Amavubi igihe kirekire kuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryabakoresheje nk’abenegihugu, hanyuma inyungu ryari ribatezeho ryazibona ntiribafashe kubona ubwenegihugu.
Bamwe muri aba bakinnyi cyangwa bahoze ari bo bahise batangira kuzuza ibisabwa ngo babone ubwenegihugu, aba bakaba banarimo Meddie Kagere wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.
Gusa kuri uyu wa mbere ubwo barahizaga abayujuje bahabwa ubwenegihugu Kagere Meddie ntiyabashije kubonekera igihe kubera urugendo, gusa ngo azarahizwa kuwa gatatu mu karere ka Gasabo.
Abandi bahawe ubwenegihugu uyu munsi ni Lomami Marcel usanzwe ari umutoza wungirije muri Rayon Sports, murumuna we Lomami Andre, Peter Otema wari wariswe Peter Kagabo kuri ubu ukinira Musanze FC na Cyiza Hussein wamenyekanye akinira Mukura Victory Sports.