AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

Kagame na Kaguta mu mushinga wo guteza imbere uburezi

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni bahuriye ku mushinga wo kubaka ishuri rya Ntare Louisenlund School (NLS) riherereye mu Karere ka Bugesera, aho ryanafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024.

Ishuri rya NLS ni ishuri ryakomotse ku gitekerezo cy’ aba bakuru b’ ibihugu bituranyi bombi bikomotse ku Ishuri Ryisumbuye rya Ntare School ryo muri Uganda ryizemo aba baperezida bombi aribo Perezida Kagame na Kaguta wa Uganda.

Abo ba Perezida bombi bashimiwe ku gitekerezo cyiza cyo gushinga iryo shuri kuko ryitezweho kuba umusingi w’uburezi bufite ireme muri Afurika. Ku ikubitiro, abana basaga 120 batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bya 2023-2024 mu Rwanda ni bo ryatangiye kwakira.

Abo bana batangiye kuryigamo, bavuga batewe ishema no kwiga muri iri shuri ndetse bakaba bariyemeje kuzatanga umusanzu wabo utajegajega mu kubera Igihugu ibisubizo cyifuza kugeraho mu bihe biri imbere.

Iki kigo cya Ntare Louisenlund School, gifite gahunda yo kwigisha amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yo ku rwego rwo hejuru mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ni amasomo azajya atangwa hifashishijwe integanyanyigisho iha abanyeshuri uburyo bwo kwiga bashyira mu bikorwa imishinga isubiza ibibazo biriho.

Ntare Louisenlund School igambiriye gutegura urubyiruko ruharanira gushaka ibisubizo binyuze mu bushakashatsi. Ni ishuri rifite za laboratwari zigezweho zorohereza abanyeshuri kongera ubushakashatsi, gukora amagerageza no guhanga ibishya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger