KABUGA Felicien wagize uruhare runini muri Genocide yakorewe abatutsi yafatiwe mu bufaransa
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangaje ko KABUGA Félicien umaze imyaka myinshi ashakishwa n’u Rwanda kubera uruhare ashinjwa muri Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Amakuru avugako kabuga yafatiwe i Paris ho mu Bufaransa kuri uyu munsi tariki 16 gicurasi 2020 kubera uruhare runini akekwaho muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Uyu KABUGA Felicien akaba yaramaze igihe kinini ashakishwa n’u Rwanda kubera ibyaba bya Genocide akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha bw’ubufaransa bwemeje aya makuru, kugeza ubu KABUGA akaba afitwe nubushinjacyaha bw’ubufaransa.
Uyu KABUGA Felicien yafashwe na police y’ubufaransa aho bari bamaze akanya bashaka munce zitandukanye muri icyo gihugu.
KABUGA arakomeza gukuriranwa ari mubufaransa nkuko bitangazwa nyuma ajyanwe imbere y’ubutabera ntibiravugwa nina yazanwa mu Rwanda kuhaburanira.
Turakomeza tubakuriranire amakuru kuri iyi nkuru.