AmakuruPolitiki

Kabarebe yagaragaje uburyo Raila Odinga ari umukandida mwiza wa AU

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubufatanye mu Karere, James Kabarebe, yatangaje ko Raila Odinga ari “umukandida mwiza” ku mwanya w’Ubuyobozi bw’akanama nyafurika k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Kabarebe yabivuze ku wa Kabiri, tariki 27 Kanama, ubwo Minisitiri w’Intebe wahoze ari uwa Kenya yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamamaza mu gushaka uzasimbura umuyobozi ucyuye igihe w’aka kanama, Moussa Faki Mahamat, mu birori byayobowe na Perezida William Ruto.

Ati “Izina Raila Odinga rizwi atari muri Kenya gusa, ahubwo no ku mugabane wa Afurika yose,”

Ibi birori byari byitabiriwe na Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Samia Suluhu wa Tanzaniya, na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

“Uruhare rwe mu rugamba rwo guharanira demokarasi, imiyoborere myiza, n’iterambere muri Kenya rurazwi, kandi ingaruka z’ubutwari bwe zigaragara no hanze y’imipaka y’igihugu cye.”

Mu matora ya AU ateganyijwe muri Gashyantare, Odinga azahatana n’abandi bakandida batatu, aribo Mahmoud Ali Youssouf wa Djibouti, Anil Kumarsingh Gayan wo muri Maurice, na Richard Randriamandrato wo muri Madagasikari. Perezida Paul Kagame yashyigikiye kandidatire ya Odinga nyuma yo kumwakira mu Urugwiro muri Werurwe.

Kabarebe yavuze ko Odinga “afite ubwenge, ubunararibonye, n’ubushobozi bw’ubuyobozi bikenewe kugira ngo haboneke impinduka Afurika ikeneye.”

Kabarebe yakomeje ati “Umuhate we ku nyungu za Afurika, ukwiyemeza kwe guharanira ubutabera, n’ubushishozi bwe mu guharanira inyungu z’abaturage, bimugira umukandida mwiza kuri uyu mwanya,”

Muri ibyo birori byabereye mu nzu y’ibiro by’umukuru w’igihugu i Nairobi, hari kandi abahoze ari ba Perezida Olusegun Obasanjo wa Nigeria na Jakaya Kikwete wa Tanzaniya.

Odinga w’imyaka 78 yasezeranyije ko azashyira Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku isonga ry’abaturage, naramuka abashije gutsindira uwo mwanya. Uyu munyapolitiki ubimazemo igihe kirekire yahozweho mu mwanya w’uhagarariye ibikorwa remezo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

“Icyifuzo cyanjye ni ugushyira AU ku murongo wita ku baturage no gukora ku nyungu z’umubare munini w’Abanyafurika bakeneye ijwi ryabo ryumvikana. Abanyafurika bagomba kumva ko AU iriho mu buzima bwabo,” yavuze.

Odinga yavuze ko nubwo ari umukandida wa Kenya ku mwanya w’umuyobozi w’Akanama ka AU, azahagararira inyungu z’umugabane wose.

Ati“Kuba naratoranyijwe ngo mbe umukandida wa Kenya ntabwo ari ibyifuzo by’umuntu ku giti cye, ahubwo ni urugendo rw’umunyafurika wo gukorera umugabane we. Ndateganya gushyiraho komite yanjye izaba ifite impande zose z’umugabane mu ntekerezo,”.

Yanasezeranyije ko azaharanira ibibazo nk’iby’ingurane ku byangiza ibidukikije muri Afurika, kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika, no korohereza ingendo zo mu kirere, n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger