Juventus yatsinzwe na Atletico Madrid, Manchester City itsindinda Schalke biyigoye
Imikino ibanza ya 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league yakinwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, yasize amakipe ya Manchester City yo mu Bwongereza na Atletico Madrid yo muri Espagne abonye impamba ishobora kuzayageza muri 1/4 cy’irangiza cy’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi.
Ikipe ya Atletico Madrid yari yakiriye Juventus i Wanda Metropolitano ku kibuga cyayo iyihatsindira ibitego 2-0, mu gihe Manchester City yo yari yakoreye urugendo mu gihugu cy’u Budage aho yari yasuye Schalke 04. Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola yakuye mu Budage insinzi y’ibitego 3-2.
Igice cya mbere cy’umukino wa Atletico na Juventus cyaranzwe n’isatirana ku mpande zombi, gusa kirangira amakipe yombi anganya 0-0. Buri kipe yashoboye gutera amashoti abiri agana mu izamu ry’indi muri iki gice. Cristiano Ronaldo yateye Coup-Franc iremereye ku munota wa karindwi w’umukino, gusa umupira we ushyirwa muri koruneri n’umuzamu Jan Oblack.
Thomas Partey na Antoine Griezmann na bo bateye amashoti mu izamu rya Juventus, gusa akurwamo n’umuzamu Wojciech Szczęsny.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Atletico Madrid yaremye uburyo bwinshi bw’ibitego ugereranyije na Juventus de Turin. Byabaye ngombwa ko umutoza Diego Simeone ashakira ibisubizo ku ntebe y’abasimbura akura mu kibuga Diego Costa wari wahushije ibitego byinshi harimo n’icyo yahushije ari wenyine n’umuzamu, yinjiza Arvalo Morata.
Morata uyu yaje gutsindira Atletico igitego ku munota wa 71 w’umukino, gusa kiza kwangwa nyuma yo kwiyambaza VAR bagasanga yari yabanje gusunika Giorgio Chiellini.
Igitego cya mbere cya Atletico Madrid cyinjiye ku munota wa 78 gitsinzwe na myugariro Jose Maria Gimenez, mbere y’uko Umunya-Uruguay mwene wabo Diego Godin atsinda icya kabiri ku munota wa 83. Ni ibitego byombi byavuye ku mipira yari iturutse muri koruneri.
Ku rundi ruhande, Manchester City yatsindiwe na Sergio Aguero, Leroy Sane na Raheem Sterling. Ibitego 2 Schalke yatsinze yabitsindiwe kuri Penaliti n’Umunya-Algeria Nabil Bentaleb. Ni umukino warangiye Manchester City ifite abakinnyi 10 mu kibuga kuko myugariro Nicolas Otamend yeretswe ikarita itukura.