AmakuruImikino

Juventus, Real Madrid, Barcelona,… mu rugamba rwo gusinyisha Kylian Mbappe

Amakipe atandukanye ku mugabane w’Uburayi arangajwe imbere na Juventus yinjiye mu rugamba rwo gushaka umufaransa ukinira Paris Saint- Germain Kylian Mbappe kugirango aze gukomeza ubusatirizi bwazo gusa hakomeje kwibaza izamwegukana cyangwa niba azaguma muri PSG nk’uko nayo itangaza ko ikimukeneye.

Juventtus ibinyujije mu kiswe “Operation Mbappe.”nk’uko ibinyamakuru byo mu Butaliyani birimo ‘Tuttosport’ byatangiye kubyandika irashaka guhanganira Kylian Mbappe n’andi makipe atandukanye arimo Real Madrid na FC Barcelona zamaze gutangaza ko nazo zimukeneye.

Juventus ivuga ko izagerageza kumvisha Mbappe uburyo agomba kujya I Turin kurusha uko yajya I Madrid nk’uko hari amahirwe menshi yo kuba yamubura akigira muri Real Madrid yamaze no gutangaza ko yiteguye kumutakazaho akayabo ka miliyoni 342 z’amayero.

Kylian Mbappe kuri ubu ugifite amasezerano ya Paris Saint-Germain azageza muri 2022 avuga ko nta gahunda afite yo kuzayongera muri iyi kipe n’ubwo yo yifuza kuyongeza kugera muri 2024.

Juventus ishaka uyu Mbappe isanzwe ifite Cristano Ronaldo wenda kuzuza imyaka 35 ikaba ivuga ko ashaje ari nayo mpamvu ikeneye undi Ronaldo muto [Mbappe] nk’uko perezida wayo Paolo Aicari yabitangarije itangazamakuru.

Aganira na Tuttosport yagize ati “icyatubera cyiza ni uko twazana undi Ronaldo ariko ukiri muto.”

Nyuma ya Juventus na Real Madrid andi makuru agenda avugwa I Burayi kuri uyu musore ni uko  Barcelona na Mancester City yo mu Bwongereza zamaze kwinjira muri uru rugamba rwo kumushakisha nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru “Le Mercato”, ikipe izatanga agatubutse akaba ariyo izamwegukana nk’uko umubyeyi we (nyina) n’ushinzwe kumugurisha (Agent) babitangaje.

Kylian Mbappe arifuzwa n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’Uburayi

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger