AmakuruImyidagaduroUrukundo

Justin Bieber waherukaga gutangaza ko ubuzima bwe bubishye yagaragaye yongeye kwishimana n’umukunzi we ( Amafoto)

Umuhanzi Justin Beiber ukomeye mu muziki wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika nyuma y’iminsi mike ishize atangaje ko ubuzima bwe butameze neza nyuma yo kwibasirwa n’indwara y’umunabi ndetse n’agahinda gakabije yongeye kugira ibyishimo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Justin Bieber n’umugore we Hailey Baldwin bongeye kugaragara bishimanye nyuma y’ibihe bikomeye baciyemo. Mu byumweru bibiri bishize Justin yavugaga ko ‘ubuzima bwe bubishye’, ni kenshi yanagaragaye ababaye ndetse mu cyumweru gishize hasakaye inkuru zashimangiraga ko urugo rwe rurimo ibibazo.

Hailey Baldwin usigaye akurikirana Justin Bieber ngo adakomeza kwiheba yamuherekeje ku nkombe z’inyanja mu Mujyi wa California ahitwa Laguna Beach.

Aba bombi bari bishimanye mu gihe hari inkuru zimaze iminsi zivugwa mu itangazamakuru ko umunabi Bieber arwaye ukomoka ku bibazo yagiranye n’umugore.

Justin aheruka kugirana ikiganiro kirambuye na Vogue aho yahishuyemo ibibazo bye bwite n’uburyo agahinda n’umunabi agira asanga yarabikomeye kuri nyina na se.
Icyo gihe yagize ati “Ndakeka uko mama yarwaraga agahinda kenshi mu buzima na papa byari uko, numva ari ibintu by’uruhererekane bampaye.”

Mu 2017 Justin Bieber yahagaritse urugendo rw’ibitaramo 150 ubwo yamurikaga ‘Purpose’, icyo gihe ntiyasobanuye icyari cyamubayeho gusa kuri iyi nshuro yahishuye ko byatewe no kurwara umunabi n’agahinda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger