Justin Beiber yahaaritse ikitaraganya ibitarano 3 yagombaga gukora
Umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber umwe mu bayoboye umuziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba anamaze iminsi akora ibitaramo bizenguruga ibihugu bitandukanye mu cyo yise ‘Justice World Tour’, kugeza ubu yatangaje ko yahagaritse ibitaramo bitatu yiteguraga gukora muri uku kwezi kwa Kamena.
Uyu muhanzi yagaragaje ko yabihagaritse bitewe n’uburwayi afite ndetse anavuga ko ari amabwiriza yo kwa muganga bamuhaye.
Mu butumwa yacishije kuri Instagram,Justin Bieber yagize ati: ”Ntabwo nakwizera ko ndikuvuga ibi. Nakoze ibishoboka byose ngo mererwe neza ariko uburwayi bwanjye bukomeje kurushaho gukomera. Umutima wanjye ubabajwe n’uko ngiye gusubiza inyuma bimwe mu bitaramo (ku mabwiriza ya dogiteri). Ku bantu banjye ndabakunda cyane, ngiye kuruhuka ubundi mererwe neza”.
Ikinyamakuru The Music Times cyatangaje ko Justin Bieber atigeze atangaza indwara arwaye yatumye ahagarika ibitaramo bitatu harimo bibiri yari kuzakorera muri Canada mu mujyi wa Scotiabank na Toronto ndetse n’ikindi yarikuzakorera i Washington D.C ku itariki 10/06. Abafana be bakaba bamwifurije gukira vuba agasubira gukora Tour yitiriye album aherutse gusohora yise Justice.