AmakuruImyidagaduroUrukundo

Justin Beiber n’umukunzi we baba bagiye gutandukana?

Umuhanzi Justin Beiber ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aravugwaho kuba ari mu nzira zo gutandukana n’umukunzi we mushya Hailey Baldwin nyuma y’iminsi isatira  200 bamaze bamenyekanishije iby’urukundo rwabo.

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko, yatangiye guhwihwiswa ko ashobora gutandukana n’uyu mukobwa, nyuma yo gukekwaho ko asigaye amusiga agasubira guhura mu ibanga na Selana Gomez bahoze bakundana.

The Magazine, yavuze ko uyu muhanzi atari kubana neza na Hailey Baldwin w’imyaka 21 y’amavuko bari bamaze igihe bagaragaje ko bari muri gahunda ifatika yo gukora ubukwe, bituma iby’ubu bukwe bitangira guhabwa amahirwe yakera n’abakunzi babo.

Justin Beiber yakundanye na Hailey Baldwin nyuma yo gutandukana na Selena Gomez batangiye gukundana bakiri bato cyane, urukundo rwabo rwamenyekanye mu gihe gito ndetse bombi bahita bemeranya ko bazabana nk’umugore n’umugabo kimwe n’uko abatari bake bari bategereje kuzabona iki kirori.

Hagati y’aba bombi hatangiye gukekwa amababa y’uko hatangiye kuvuka imbogamizi, bikomotse kukuba uyu muhanzi yongeye kujya guhura na Selena Gomez amaso ku maso mu buryo bw’ibanga.

Haravugwa ko Justin Beiber akomeje gutsimbarara ku rukundo yagiranye na Selena Gomez mu bihe byashize, avuga ko akizirikana uburyo yamukundaga.

Mu magambo bwite ya Justin Beiber yabwiye Gomez ko akimukunda kandi akimuzirikana. Ngo yemeje ko nta gahunda agifite yo gukora ubukwe kuko yabitekerejeho agasanga ari amakosa nk’uko Insider Blogger ibigaragaza.

Baldwin amaze kubona ibi byose, nawe yafashe umwanzuro wo guca inzira ze akiberaho mu mahoro aho gukomeza kubabazwa na Justin Beiber.

Ibi bivuzwe mu gihe Justin Beiber yari amaze igihe gito aribwo atangaje ko itariki y’ubukwe bwe na Baldwin yegereje, akaba ari yo mpamvu tugikomeje gushakisha ukuri nya ko kuri aya makuru.

Justin Beiber yavuzweho gutandukana n’umukunzi we mushya Baldwin
Twitter
WhatsApp
FbMessenger