AmakuruImyidagaduro

Junior Multisystem yashimye Imana nyuma yo gucibwa ukuboko

Karamuka Jean Luc, uzwi cyane nka Junior Multisystem uzwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo hano mu Rwanda, mu minsi ishize yakoze impanuka yamuviriyemo gucibwa akaboko. Nyuma yo kuva mu bitaro yashimiye Imana yamurinze urupfu kabone ko bamuciye akaboko.

Uyu musore umaze ukwezi kurenga akoze impanuka yamuviriyemo gucibwa ukuboko, yanditse amagambo ye ya mbere kuri Instagram nyuma yo kuva mu bitaro avuga ko ari kumwe na Yesu ntacyo azaba.

Ati “Ndikumwe na Yesu ntacyo nzaba. Ushimwe nyagasani ko wankuye ahakomeye sinzi uko ubigenza gusa icyo nzicyo n’uko iyo utegetse bitungana.”

Benshi batanze ibitekerezo ku nyandiko Junior yashyize kuri uru rubuga bashimye Imana, bamukomeza bamubwira ko kuba atarapfuye ari uko Imana imufiteho umugambi mwiza.

Umuhanzikazi Oda Paccy wamubaye hafi we yamubwiye ati “Ngwino dukore ‘hit’, Imana ikora ibikomeye. Turagukunda cyane.”

Ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe saa yine z’ijoro nibwo imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yagonze Junior. Uyu umusore yakomeretse mu buryo bukomeye ndetse ukuboko kw’ibumoso kurangirika, nyuma y’iminsi mike abaganga banzura ko bagomba kuguca.

Tariki 19 Mata 2019 nibwo yasezerewe mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, aho yari amaze ibyumweru bitatu arwariye.

Junior yakoze ahantu hatandukanye nka Unlimited Records, Touch Records, Round Music, yakoze impanuka amaze igihe gito muri Empire Records ya Oda Paccy.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger